Abashakashatsi batangaje ko igerageza ry’urukingo rwa virusi itera SIDA ryagaragaje ko rushobora gukangura no kongerera imbaraga uturemangingo tw’umubiri twifashishwa mu kwirinda indwara, bityo rugatanga icyizere mu guhangana n’iyi virusi.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iri gerageza ryakorewe mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, rigamije gutangiza ubudahangarwa bw’umubiri bushobora kurwanya agakoko gatera SIDA.
Urukingo rutangwa mu byiciro, aho dose ya mbere ikangura uturemangingo bita B Cells dushinzwe gutanga abasirikare b’umubiri, izikurikiyeho zikagira uruhare mu gutuma utwo turemangingo tubasha kumenya iyo virusi yinjiye no kuyihagarika.
Dr. Rogier Sanders, umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amsterdam ndetse akaba ari mu bayoboye iri gerageza, yavuze ko “mu bantu bose bakozweho igerageza, twabonye igisubizo cyiza cyerekana ko ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongereye, bigaragaza ko turi mu nzira nziza.”
Yakomeje avuga ko basanze bishoboka gukora urukingo rwibanda ku turemangingo twihariye tugahabwa inshingano yo gukora abasirikare barwanya virusi iyo ari yo yose yinjiye mu mubiri.
Hari n’irindi gerageza rishingiye ku ikoranabuhanga rya mRNA, ryitezweho gufasha umubiri w’umuntu kwihutisha ibikorwa byo kwiyubakira ubudahangarwa.
Nubwo hari bamwe mu bakoreweho igerageza bagize ibibazo by’uruhu, abashakashatsi bemeza ko iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo kwihutisha igikorwa cyo gukora inkingo.
Nk’uko bitangazwa na Reuters, iri gerageza ryakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Imibare yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko mu 2023 abantu miliyoni 39,9 ku Isi bari bafite ubwandu bwa SIDA, aho 65% byabo ari abo ku mugabane wa Afurika.
Ni ubwa mbere urukingo rwubakira ku gukangura uturemangingo tw’umubiri rwari rugeragejwe muri Afurika, ariko ibimenyetso byagaragaye byerekana ko rufite ubushobozi bwo kugirira akamaro abantu bo ku migabane yose harimo n’Abanyafurika.