Tuyisenge, Amaze kugarurira icyizere bagenzi be basaga 50 babyariye iwabo

Tuyisenge Nsanzimfura Anastasie ni umukobwa w’imyaka 26 warangije kwiga Kaminuza mu 2017 ashinga umuryango ufasha abakobwa batwaye inda bakiri bato witwa Imfura Foundation.

Uyu muryango ukorera mu Karere ka Kayonza ku nzu y’urubyiruko aho usanga abakobwa benshi bahaje bahugiye mu bikorwa bitandukanye.

Muri uyu muryango Tuyisenge afasha abana b’abakobwa batwaye inda kwiga kudoda ibintu bitandukanye birimo imyenda, ibikapu,imitako, indabo, imipira yo mu budodo, amaherena n’ibindi bituma babona amafaranga bakiteza imbere.

Imbarutso yo gufasha abakobwa batewe inda

Tuyisenge avuga ko gufasha abakobwa batewe inda bakiri bato yabitangiye yiga muri kaminuza. Ku mafaranga ya buruse yabonaga buri kwezi yafatagaho make agafasha nibura abakobwa batatu, akabagurira bimwe mu byo bakeneye bidahenze.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Ubwo narangizaga kwiga nageze iwacu ndeba impande n’impande nsanga hari abana benshi bagiye babyara bakiri bato, wareba ubuzima babayemo ukabona bitereye icyizere imiryango yarabatereranye kuburyo wabonaga bibabaje cyane. Nahise ntangira gutekereza uburyo nava kuri ba bandi batatu nafashaga nibura nkafasha benshi cyane”.

Akomeza avuga ko yaje kwegera ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza agasaba aho gukorera, bamuha ku nzu y’urubyiruko ubundi atangira kujya ahura n’abo bakobwa batewe inda akabigisha ubudozi butandukanye.

Ngo byabaye byiza cyane kuko Akarere katangiye no kubashakira amasoko yibyo bakoze, batangira gukuramo amafaranga no kwiga kubikora nk’umwuga.

Tuyisenge avuga ko kuri ubu amaze kwigisha abakobwa 52 gukora amasakoshi, ingofero, gukora imipira n’indabyo zo mu budodo, hakaba abandi umunani bize kudoda bya kinyamwuga imipira yo kwambara.

Muhoza Afisa umwe mu bamaze kwigishwa kudoda yabwiye IGIHE ko ibyo bamaze kugeraho ari byinshi cyane.
Ati “ Ibyo twungukiye hano ni byinshi cyane. Twahuye na bagenzi bacu tukajya tuganira tugahuza urugwiro, kwiheba n’agahinda bigashira. Ubu nkanjye namenye kudoda kuburyo aho najya hose byambeshaho, ntabwo nakongera kurindira gusaba umuryango. Ikindi kandi twigaruriye icyizere mu buzima bwacu”.

Ubushobozi buracyari buke mu gufasha aba bakobwa

Tuyisenge avuga ko kubona ibikoresho byo kwigishirizaho abo bana atari ibintu byoroshye dore ko mama we ari we muterankunga wabo ngo abaha bike ashoboye ibindi bakabikura mu byo bagurisha.

Ati “ Imbogamizi tugifite ni ukubona ibikoresho bihagije byo kubigishirizaho. Urebye mama ni we muterankunga mukuru dufite ndetse na DotRwanda hari ibyo yadufashije, ibindi tubikura mu byo tugurisha tukagenda twongera gake gake ariko tubonye nk’inkunga y’ibikoresho n’umubare twigisha wazamuka tukigisha benshi”.

Tuyisenge akomeza avuga n’abakobwa batewe inda bataritinyuka neza kuko hari abo yegera ngo aze abigishe bakabyanga.

Ati “Hari abo njya gushakisha mu byaro ngo baze mbigishe nagerayo bakambwira ko niba nzabigisha ntabaha amafaranga batazaza, abenshi bashyira imbere amafaranga kurusha kwiga ariko iyo anyemereye akahagera akareba uko bagenzi be twigishije mbere basa nuko biteje imbere ahava abikunze”.

Uretse kwigisha aba bakobwa ubukorikori butuma babona amafaranga abafasha gutera imbere, anabahugura ku buzima bw’imyororokere, uburyo bategura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya imirire mibi, gusoma no kwandika n’ibindi.

Tuyisenge avuga ko kuri ubu amaze kwigisha abakobwa 52 gukora amasakoshi, ingofero, gukora imipira n’indabyo zo mu budodo,