Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeTurakomeza kurinda abaturage! M23 yagize icyo ivuga ku gitero cya FARDC muri...

Turakomeza kurinda abaturage! M23 yagize icyo ivuga ku gitero cya FARDC muri Rwindi nahandi »Inkuru irambuye

None tariki ya 15 Gicurasi 2024; Ingabo za Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (FARDC) zagabye igitero kuri M23 mubice byo muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bitero FARDC yabigabye muduce dutuwe cyane n’abaturage benshi duherereye muri teritware ya Rutshuru, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.

Kanyuka yavuze ko ibi bitero bya FARDC byibasiye Abaturage bo mu gace ka Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi, Rwindi no mu duce dukikije aho hafi.

Kandi avuga ko ibyo bitero ko byagabwe n’ingabo zirimo iz’u Burundi, FDLR, FARDC Abancancuro, Wazalendo na SADC.

Kanyuka watanze ubu butumwa akoresheje urukuta rwe x yahoze yitwa Twitter, yahamagariye imiryango mpuzamahanga n’imiryango ikora mu butabazi kugira icyo bakora kuko ibyo bitero bya FARDC bikomeje kugira ingaruka mbi abaturage.

Yagize ati: «Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya (AFC), rira hamagarira akarere, abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’imiryango ikora mu butabazi kugira ngo barebe uburemere bw’ibitero bya FARDC bikomeje kwibasira abaturage. »

Ubu butumwa busoza buvuga ko ingabo z’impinduramatwara za ARC ziri kurwana mu buryo bwo kurinda abaturage ba basivile no kurinda ibyabo.

Ibyo bitero bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryari ryagabye ibitero muri kamwe muri utu duce twongeye kugabwamo ibitero ka Kikuku, maze birangira m23 yirwanyeho, iza no gusubiza inyuma ibyo bitero.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights