Tumwe mudukoryo tutazibagirana mu irushwanwa rya Miss Rwanda || imodoka ishaje..Amafoto

Miss Rwanda n’ irushanwa rya Nyampinga uhiga abandi mu buranga, imico n’ubumenyi rikurikirwa cyane hano mu Rwanda, ibi bituma abantu bagenda barivugaho byinshi bitandukanye cyane udushya tuba twagaragayemo, Eachamps yabateguriye bimwe mu bitazibagirana muri iri rushanwa ry’ubwiza mu Rwanda.

  1. Mu 1994 kugeza 2008 nta miss Rwanda watowe

Iki ni  igihe kingana n’imyaka 14 nta Miss Rwanda utowe, bitewe ahanini n’uko igihugu cyari cyarashegejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe byinshi byari birimo byubakwa cyane cyane ubumwe bw’abanyarwanda.

  1. Mu 2012 Miss Bahati Grace yabyaye akiri Nyampinga

Uyu mukobwa wabaye Nyampinga mu 2009 atowe bwa mbere nyuma y’imyaka 14  Abanyarwanda baribagiwe ibya Miss Rwanda , yahuye n’ibihe bitoroshye birimo kuba yaramaranye ikamba imyaka itatu hataratorwa umusimbura.

Ibi byanamukururiye kuvugwa cyane ndetse no kwibasirwa igihe yabyaraga umwana w’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo mu 2012, kuko yari akiri nyampinga w’u Rwanda kandi bitemewe kubyara ugifite ikamba.

  1. Miss Aurore Yamaranye ikamba imyaka Ibiri

Ku itariki ya 01 ukuboza 2012 hamenyekanye Usimbuye Miss Bahati Grace wari umaranye ikamba imyaka 3 yose  nibwo biza no kuba ikibazo kuko atigeze aza kwambika mugenzi we umusimbuye ikamba rya Nyampinga kuko atigeze atumirwa.

Kayibanda Aurore yamaranye ikamba imyaka ibiri kuko umwaka yagombaga gusimburwamo wa 2013 nta matora ya Miss Rwanda yabaye.

  1. Miss Colombe yahawe imodoka ishaje

Tariki ya 23 Gashyantare 2014 Miss Akiwacu Colombe yatsindiye ikamba, ahabwa imodoka ishaje y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan ndetse bigeze aho iramunanira imara igihe kirekire mu igaraje yarabuze icyuma cyapfuye.

Bijya gutangira ngo Minisiteri y’umuco yari yaravuze ko izahemba uyu mukobwa imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai I 10 Grand nshya ifite agaciro ka miliyoni 13, gusa birangira ahawe Nissan ifite agaciro kari munsi y’ayo mafaranga yari imaze igihe igenda mu muhanda, kuko yasohotse muri Magerwa taliki 27 Gashyantare 2013 ihabwa Miss Rwanda ku itariki ya 23 Gashyantare 2014.

  1. Mu 2015 Miss watowe yiswe umunyamahanga

Muri uyu mwaka hatowe Miss Kundwa Doriane, akimara gutorwa ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangiye kwandika ko uyu mukobwa ari Umugandekazi uvuka i Kampala, ndetse bamwe bakeka ko ari bwamburwe ikamba, ariko birangira abantu bamenye ko ari Umunyarwandakazi uvuka mu karere ka Kicukiro.

  1. Muri 2016 miss Jolly Mutesi yaratowe ashinjwa Mukorogo

Hari ku nshuro ya 6 mu Rwanda hatorwa nyampinga tariki 27 Gashyantare 2016, irushanwa ryegukanwa na Jolly Mutesi wambitswe ikamba na Doriane Kundwa. Miss Jolly wari ufite imyaka 20 icyo gihe yari ashabutse kandi azi kuvuga neza ikinyarwanda n’Icyongereza, kuva icyo gihe kugeza ubu ku mbuga nkoranya mbaga hacicikana amafoto ye yakera n’ayubu bagaragaza ko yitukuje.

  1. Mu 2018 abakobwa bakamiye mu kadobo

Iri niryo rushanwa ryavuzwemo ibintu byinshi bitandukanye ahanini hagendewe ku buryo aba kobwa baryitabiriye bitwaraga, ni irushanwa ryatwawe na Iradukunda Liliane kuri ubu ugifite ikamba hategerejwe uzamusimbura uyu mwaka wa 2019.

Muri iri rushanwa kandi hakunda no kugarukwa ku bijyanye n’umuco nyarwanda, ariko ibyabaye byo ni agahomamunwa aho abakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga bakamiye mu tudobo tuvamo isabune.

Miss Mwiseneza Josiane arifurizwa kuzaba Meya