Senateri Muyumba Francine yasabye ishyaka rya UPDS hamwe n’Ubutegetsi bwayo kugira ubutwari bagatera intambwe yo gusaba imbabazi Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC kuko bamwibasiye igihe kinini bavuga ko atari umunye-Congo ko ahubwo ari umunyamahanga.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Senateri Muyumba yakomeje avuga ko ishyaka rya Tshisekedi ryibasiye uyu mugabo kuva kera.
Senateri Muyumba avuga ibi ashingiye ku kuba Tshisekedi n’ishyaka rye barakunze kuvuga ko ngo Joseph Kabila yaba ari umunyarwanda, abandi bakemeza ko afite inkomoko muri Tanzania bityo agahera aho avuga ko bagakwiye kumusaba imbabazi rwose.
Mu matora ya 2006 ubwo Joseph Kabila yiyamamarizaga kuba Pererzida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakunze kugaragaza ko atari umunye-Congo ndetse bamwe bakemeza bashingiye ku moko bavuga ko ngo yaba ari umututsi .
Muri iki gihugu bakunze kugira ivangura rishingiye ku moko, ku buryo uwo bibasiye batangira kumutwerera ubwoko abandi batiyumvamo.
Ibyo nibyo Senateri Muyumba yashingiyeho asaba UPDS gutera intambwe bagasaba imbazabi Joseph kabila kuko bamusebeje bihagije.