Monday, April 14, 2025
Monday, April 14, 2025
spot_img
HomePolitikeTshisekedi amaze gusimbuka Coup d’État zirenga 100: Hahishuwe ko hari imbaraga zikomeye...

Tshisekedi amaze gusimbuka Coup d’État zirenga 100: Hahishuwe ko hari imbaraga zikomeye zaba zarashatse kumukura ku butegetsi

Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Rose Mutamba, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze gusimbuka coup d’état zirenga 100 zagerageje kumukorerwa.  

Ni amagambo yateye urujijo ndetse rukomeye cyane mu mateka ya politiki ya RDC, igihugu gisanzwe kizwiho kutagaragaza ituze rya politiki igihe kinini. 

Web Hosting Acceralator Ltd yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite!

Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Mutamba, mu ijambo rye ryavugiwe muri mitingi yabereye i Kinshasa, yagaragaje ko Perezida Tshisekedi ari we muyobozi wa mbere wanze kugurisha ubusugire bw’igihugu cye, ari na byo ngo byatumye abanzi b’igihugu bashaka kumuhirika ku butegetsi. 

Yagize ati: “Perezida Tshisekedi ni we Perezida wa mbere wanze kugurisha ubusugire bw’igihugu… abanzi binjiye muri Repubulika, bashaka gukora coup d’état.” 

Iri jambo ryashimangiwe no kuvuga ko “abagambanyi b’igihugu bifatanyije n’umwanzi kugira ngo bahirike ubuyobozi bwe.” 

Ibi bishatse kuvuga ko hari imbaraga zikomeye zaba zarashatse gukura Tshisekedi ku butegetsi, nyamara ntihatangajwe amazina y’abakekwaho ibyo bikorwa. 

Mu mateka ya politiki ku Isi, ntabwo bisanzwe kubona umuyobozi usimbuka imigambi yo kumuhirika inshuro nk’izo, uretse ahantu hihariye hifashishwa ingufu zidasanzwe mu kurinda umutekano we.  

Muri Afurika, abaperezida nka Teodoro Obiang wa Guinée Équatoriale na Idriss Déby wahoze ari Perezida wa Tchad bazwiho kugeragezwaho coup d’état inshuro nyinshi, ariko ntabwo zigeze kuri uru rwego rwatangajwe muri RDC. 

Nubwo Mutamba atagaragaje abakekwaho gushaka guhirika ubuyobozi bwa Tshisekedi, si ubwa mbere uyu muyobozi avuze ko hari abamugirira nabi.  

Tshisekedi akunze gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke muri RDC, ndetse akaba yarigeze kwerura ko azashoza intambara ku Rwanda kugira ngo ahirike ku butegetsi Perezida Paul Kagame. 

Mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bugeze ku mpera y’igihe cyabwo, hakaba hitezwe amatora y’umukuru w’igihugu, ibi bivugwa na Mutamba bishobora kuba bifitanye isano no kongera imbaraga z’ubutumwa bw’ishyaka riri ku butegetsi. 

Hari abasesenguzi babona ko ibi bishobora kuba ari uburyo bwo gukomeza gushyira igitutu ku baturage, kubereka ko ubuyobozi buri mu kaga, bityo bakabona impamvu yo gushyigikira Tshisekedi mu bihe biri imbere.  

Hari abandi bavuga ko RDC ifite amateka y’imvururu za politiki kuva yabona ubwigenge mu 1960, bityo kuba hari imigambi yo guhirika ubuyobozi bw’iki gihugu bitatungurana. 

Ariko se koko hari coup d’état zirenga 100? Ese niba koko zarabayeho, ni bande bazikoze? Kuki nta bimenyetso bifatika byigeze bitangwa? Ibi ni ibibazo bikomeye byakagombye kubonerwa ibisobanuro birenze amagambo yavugiwe muri mitingi ya politiki. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights