Trent Alexander-Arnold ufite akazi katoroshye ko guhagarika Cristiano Ronaldo yagize amagambo amutangazaho mbere y’umukino wanyuma wa UEFA Champions League:

Myugariro w’ikipe ya Liverpool witwa Trent Alexander-Arnold afite akazi katoroshye ko guhagarika rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid witwa Cristiano Ronaldo ubwo aya makipe yombi azaba yahuriye k’umukino wanyuma wa UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 gusa y’amavuko, yakuze areba Cristiano Ronaldo aconga ruhago kumbuga nkoranyambaga nka youtube ndetse no kuri Televiziyo zitandukanye, none bagiye guhurira k’umukino wanyuma uzahuza ikipe ya Liverpool na Real Madrid.

Trent Alexander-Arnold yatangiye kugira amwe mumagambo atangaza kuri Cristiano Ronaldo mbere y’uyu mukino uteganijwe kuba tariki ya 26, aho yatangiye agira ati:”Bizaba ari iby’icyubahiro guhatana n’umukinnyi ukomeye nka Cristiano Ronaldo ushobora kuba ari umwe mubakinnyi beza babayeho (mumateka ya ruhago).

“Muramuzi bihagije ndetse na Messi kuko iyo ukiri muto ukura ubareba kuri Youtube. Uhora ureba abakinnyi nkabariya.

“Gusa nanone ugomba kwibanda k’umukino kandi niba ariwe mugiye guhatana, ureba aho afite imbaraga nyinshi ndetse n’aho agaragaza intege nke ukabikoresha umuhagarika.

Uyu mukinnyi kandi yatangaje ko yakuze ari umukunzi (umufana) wa Cristiano Ronaldo gusa atangaza ko atigeze amukunda ubwo yakiniraga mucyeba wa Liverpool w’ibihe byose riwe Manchester United.

Mumagambo ye, Trent Alexander-Arnold yakomeje agira ati:”Ndibaza ko namukundaga, gusa Atari mugihe yakiniraga Manchester United. Ndashimangira ko ari umukinnyi uhebuje kandi wakoze ibitangaza muri ruhago.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma