Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeIbyamamareTiti Brown ibye byajemo kidobya agiye gusubizwa munkiko kubera iyi mpamvu!

Titi Brown ibye byajemo kidobya agiye gusubizwa munkiko kubera iyi mpamvu!

Tariki ya 10 Ugushyingo 2023 yari itariki y’ibyishimo ubwo Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yagirwaga umwere akarekurwa, gusa kugeza ubu arimo gishegesha ntavura; ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Amakuru agera kuri corridorreport.com avuga ko ubushinjacyaha bwatanze ikirego itariki 06 Ukuboza 2023 habura iminsi itanu kugira ngo iminsi 30 yagenwe yo kujurira irangire.

Titi Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda. Mu rukiko rwisumbuye, icyo kirego cyari cyateshejwe agaciro agirwa umwere.

Ubushinjacyaha bwujuririye iki cyemezo kuko buvuga ko Umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye yirengagije ibimenyetso byatanzwe. Rwasabye Urukiko Rukuru kongera gusuzuma no kwemeza ko ibimenyetso bishinja Ishimwe Thierry bifatika kuko nta gushidikanya kurimo.

Ubushinjacya bwavuze ko Urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana.. Ubushinjacyaha busanga Urukiko rutaragaragaje inenge iri mu mvugo y’urega kuko bisanzwe ko urega aba ahagarariye umwana kandi atari we wahohotewe.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko urukiko rwisumbuye rwirengagije ikimenyetso cy’amashusho yatanzwe agaragaza umwana wahohotewe ari kumwe n’uregwa. Buvuga ko butagitanze mu kwerekana ko uregwa yasambanyije umwana ngo ahubwo byari mu rwego rwo kugaragaza ko umwana yageze mu rugo rw’uregwa kandi yahamaze umwanya, bitandukanye n’ibyo Titi Brown yireguje avuga ko umwana atigeze yinjira mu nzu kandi nta mwanya yahamaze.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko Rukuru kuzasesengura ibimenyetso byatanzwe muri uru rubanza rukabiha ishingiro. Ntabwo haratangazwa itariki ubu bujurire buzaburunirwaho.

Titi Brown ibye byajemo kidobya agiye gusubizwa munkiko 
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights