Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruThe Ben yongeye gutungura abakoresha Social Media aboherereza amashusho atuma bacisha make

The Ben yongeye gutungura abakoresha Social Media aboherereza amashusho atuma bacisha make

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto itangaje cyane ya The Ben na Pamella umugore we byemewe n’amategeko bari guhana care. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Muri iyi foto, The Ben agaragaramo arimo gufungura Pamella inkweto. 

Ku munsi w’ejo nibwo The Ben ukubutse i Burundi aho yakoreye ibitaramo bibiri byasize inkuru n’amateka, yateguje abakunzi be indirimbo nshya. 

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, The Ben yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo yasohora hagati y’iyo kuramya no guhimbaza Imana yakoze n’iy’urukundo. 

Ati “Mfite indirimbo ebyiri nziza cyane nshaka gusohora, imwe ni iyo kuramya no guhimbaza Imana, indi ni indirimbo nziza y’urukundo. Tubanze iyihe?” 

Abarimo umugore we Uwicyeza Pamela na Ruti Joel uri mu bahanzi bakunzwe bikomeye muri iyi minsi, babwiye The Ben ko yabanza indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana. 

Icyakora ku rundi ruhande hari abagaragazaga ko akeneye kubanza gukora indirimbo yakwamamara kurusha gutekereza iyo kuramya no guhimbaza Imana, yewe hari n’abari babuze amahitamo bamusaba kuzisohorera rimwe. 

The Ben nasohora indirimbo nshya izaba ikurikira ‘Why’ yakoranye na Diamond yari imaze umwaka urenga. 

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto itangaje cyane ya The Ben na Pamella umugore we byemewe n’amategeko bari guhana care. 
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights