Tanzania: Tanasha Donna yanenze cyane Diamond Platnumz uburyo amusanisha na Nyirabukwe

Tanasha Donna umaze kumenyekana murukundo n’icyamamare muri Muzika hano mukarere k’Afrika y’uburasirazuba Diamond Platnumz , kuri ubu uyu mukobwa ari kwinubira uburyo Diamond agerageza kumusanisha na nyirabukwe.

Diamond Platnumz wahoze ari umugabo wa Zari Hassan, umugore w’umuherwe ndetse akaba n’icyamamare gikomoka mugihugu cy’Abaturanyi cya Uganda, bombi batandukanye  umwaka ushizi mukwezi kwa kabiri, ubwo hari no kumunsi w’Abakundana.

Uyu mugore tubibutse ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mugabo banafitanye abana babiri k’umpamvu zuko byagaragaye ko amuca inyuma akamurutisha abandi bakobwa bakiri bato barimo nka Tunda yavuzwe cyane ndetse na Shaddyboo wavuzweho kurara nawe ubwo uyu muhanzi yazaga mu Rwanda.

Nyuma yaba bakobwa bose Diamond Platnumz yagiye avugwaho, byaje kurangirara yunze ubumwe n’uyu munyakenyakazi usanzwe ari n’umunyamakuru maze banjira murukundo bafite n’igihinda cyo guhita banakora ubukwe mu rwego rwo kwihimura kuri Zari hassan.

Gusa siko byaje kugenda kuko umuryango w’uyu mukobwa wahise ubyivangamo maze biburizwamo bityo, ntakanunu kaho byaba bigeze dore ko n’uyu mukobwa kuri ubu atwite inda bivugwa ko yaba ari iya Diamond Platnumz. Benshi mubazi uyu mugabo bavuga ko bizaragira badashakanye bitewe n’uko umuryango wa Diamond nuwa Tanasha Donna badahuje imyemerere kubijyanye n’Amadini.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo uyu mukobwa yanyujije ubutumwa kumbuga nkoranyambaga akoresha avuga ko atishimiye cyane uburyo Diamond Platnumz agerageza kumusanisha n’uwo yakita Nyirabukwe muri kano kanya.

Ibi biri muri bimwe mubituma Tanasha Donna Abangamirwa

 

Amafoto: Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *