SuperSexy wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga yakoze igikorwa cy’Urukundo-AMAFOTO

Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ikimero cye n’ibyo akora byatumye yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram. Mu mpera z’iki cyumweru SuperSexy yasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima afasha umubyeyi uherutse kubyara abana batatu.

Ubusanzwe Supersexy yitwa Hyacinthe Weber. Yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana. Ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Kuwa Gatanu tariki 27 Mata 2018 ni bwo aherekejwe n’itsinda ry’abamukurikira bibumbiye mu muryango bise Inyange family bagiye mu bitaro bya Muhima bafasha abarwayi badafite ubufasha ariko by’umwihariko bagenera ubufasha bwihariye umubyeyi uherutse kubyara abana batatu.

Aganira na Inyarwanda SuperSexy yabwiye umunyamakuru ko iki ari igikorwa cy’urukundo akora afatanyije n’abakunzi be bakunda ibyo akora bityo bagakusanya ubufasha bwo guha abatishoboye baba bababaye bijyanye n’ubushobozi butari bwinshi cyane baba babashije gukusanya. Supersext yahaye abarwayi ibikoresho binyuranye birimo iby’isuku, ibiribwa ndetse n’amafaranga gusa atari menshi.

Src: Inyarwanda

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma