Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeImikinoStade Amahoro yahawe ubushobozi bwo kuzajya yakira ikoranabuhanga mu mikino rya VAR....

Stade Amahoro yahawe ubushobozi bwo kuzajya yakira ikoranabuhanga mu mikino rya VAR. Amafoto + Video

Stade Amahoro iri kugana ku musozo wo kuvugururwa, izaba ibifite ubushobozi bwo kwakira ikoranabuhanga ryifashishwa mu mikino rizwi nka VAR (Video Assistant Referee). 

Iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko riza kwemezwa mu 2018 n’ishyirahamwe rishyiraho amategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi, IFAB, aho ku ikubitiro ryakoreshejwe mu Gikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya uwo mwaka. 

Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze kuri 95%, aho yashyizwe ku rwego mpuzamahanga haba ku kibuga (aho bakinira) n’ahandi hose. Ni muri urwo rwego hanateganyijwe ahazajya hakoresherezwa ikoranabuhanga rya VAR mu busanzwe ryigondera umugabo rigasiba undi. 

Amakuru ducyesha IGIHE, avuga ko iyi stade ifite ibikorwaremezo byatuma yakira ikoranabuhanga rya VAR ndetse n’ababishinzwe mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) bayisuye mu kureba aho imirimo igeze. 

Kugira ngo VAR ishyirwe muri stade, bikorwa binyuze muri sosiyete nke ku Isi zatsindiye isoko rijyanye n’ikoreshwa ry’iri koranabuhanga. 

Mu bisabwa kugira ngo VAR ikoreshwe ku kibuga, ni uko hagomba kubaho icyumba kizajya kigenzurirwamo amashusho afatirwa ku kibuga. Icyo cyumba gishobora kuba hafi cyangwa muri stade cyangwa mu modoka zabugenewe. Kuri Stade Amahoro, ibyumba bikorerwamo ako kazi, byarubatswe. 

Iki cyumba kigomba kuba gifite ubushobozi bwo kwakira amashusho yose mu buryo bwihuse. Byibuze camera enye ni zo ziba zikenewe ku kibuga. 

Harimo imwe ibasha gufata ikibuga mu buryo bugari, indi imwe ishobora kwerekana igice gito cy’ikibuga n’izindi ebyiri zishobora kwerekana umukinnyi waraririye ku mpande zombi z’ikibuga. 

Biba byiza iyo hari na camera zishobora kwerekana amashusho agenda gake, ndetse zose hamwe zibaye umunani byaba byiza kurushaho nk’uko FIFA ibitangaza kandi zose umusifuzi wo hagati mu kibuga agomba kuba azifiteho ubushobozi n’ububasha bwo kubona amashusho yose. 

Inyakiramashusho zo mu cyumba cya VAR zigomba kuba zirimo iyerekana umukino wose, iyerekana uduce dutandukanye tw’ikibuga kugira ngo harebwe amakosa. Iyi yo itindaho amasegonda make kugira ngo ibirebwa bigaragare neza. 

Hagomba kuba kandi hari uburyo bwifashishwa mu gushushanya imirongo mu kibuga kugira ngo hafatwe icyemezo kizima cy’umukinnyi waraririye. Aha ikoranabuhanga rya VAR ryifashishwa mu gutahura uwaraririye hakoreshejwe guca imirongo ku mashusho n’uburyo bwa 3D. 

VAR kandi isaba insakazamashusho yo hanze mu kibuga ifasha umusifuzi kureba ibyo atabashije kubona neza mu mukino ndetse hakenerwa n’uburyo bw’itumanaho hagati y’abari mu cyumba cya VAR n’abasifuzi bo mu kibuga. 

Mu gihe habaye impaka ku cyemezo runaka, umusifuzi wo hagati mu kibuga, yifashisha ikoranabuhanga ry’amajwi aba afite écouteurs yambaye avugana n’abari kugenzura amashusho. Ni bo bamufasha gufata umwanzuro uwo ari wo wose mu gihe habaye ikosa rishidikanywaho. 

Iyo umusifuzi bibaye ngombwa ko asuzuma ibyahise bishidikanywaho, yifashisha écran iba iri ku ruhande rw’inzira ijya mu rwambariro ariko amaze kwerekana ikimenyetso cya mpandenye [rectangle] ashushanya mu kirere akoresheje intoki za mukubitarukoko. 

Iyo hamaze gushyirwamo ibikoresho bya VAR muri stade, Ishami rya FIFA ribishinzwe risuzuma ikoranabuhanga rikareba ko byose byujuje ibisabwa. 

Nyuma y’isuzuma, stade imenyeshwa igihe izahabwa igisubizo. 

Biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 Stade Amahoro izaba yamaze kuzura. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights