Souti Sol:”Uretse Charly na Nina ndetse na TheBen u Rwanda rufite abandi bahanzi babizi”.(Reba hano urutonde)

Abasore bagize Itsinda rya Souti Sol Bari kubarizwa Hano I Kigali aho baje bitabiriye  igitaramo kiza kuba kuri uyu mugoroba tariki ya 31 Ukuboza 2017.Ikigitaramo cyiswe Kigali Count Down Bombi na Yemi Alade barazakuba bataramira Abanyarwanda muri Rusange.
Iritsinda ndetse na Alade  baganiriye n’Itangazamakuru bityo bagira ibyo baritangariza. Souti Sol biboneje nibo babashije kubimburira abandi mu cyumba cy’Inama, ari nabyo batumye abanyamakuru bahita babibandaho mukugira ibyo bahita babaza byamatsiko cyane cyane kukuntu babona umuziki Nyarwanda.
Aba bahanzi bari banafite akanyamuneza, banatangaje ko bakunda Rwanda cyane, ngo kuko ari igihugu cyiza kandi buri wese yakwifuza gutembereramo mubihe nkibi by’Iminsi mikuru. Bati twishimye cyane,nubwo u Rwanda ari igihugu dusanzwe tugenda ariko twogeye gushimishwa no kuba twabashije kugaruka maze ngo tuze kwifatanya n’Abanyarwanda mubitaramo bisoza Umwaka wa 2017.
ITYAZO MEDIA GROUP LTD tukwifurije kuzagira Umwaka Mushya Muhire wa 2018.Tukwibutsako niba utaratunga website yawe bwite..turi kuyiguha ku Amafaranga 80.000Frw Gusa .ntukikwe na Promotion.
Mukibazo cyari gishishikaje Buri wese mubari bitabiriye iki kiganiro kwari ukumenya niba Iritsinda ryaba rifite abahanzi babanyarwanda rizi. Bisekera bagize bati:”Dukunda cyane Umuziki wo mu Rwanda ukuntu ugenda utera indi ntambwe,Mubyukuri Abahanzi babanyarwanda bigaragara ko bazi icyo gukora twe ntakindi twabifuriza usibye gukomeza bagashyiramo imbaraga kandi bagakunda ibyo bakora.”

Souti Sol kandi ntiyigeze yihishira kuko yahise ishyira hanze urutonde rwabahanzi Nyarwanda bigaragara ko bazi icyo gukora muri Muzika yabo. dore uko bakurikirana:

Charly na Nina,The Ben,Yvan Buravan, King James na NEZA uyu neza twabibutsako kuri ubu yibera muri Canada gusa ibikorwa by’umuziki we biherereye muri NIGERIA. Ngayo nguko Abo ngo nibo bahanzi Sout Sol idasiba kumva buri munsi. Souti Bati dukunda cyane indirimbo ya Buravan yitwa  “Just Dance”, “Agatege” ya Charly na Nina, “Habibi” ya The Ben yo ngo irabica bigacika mutubari tw’i Nairobi.

Mani Martin yagarutsweho niritsinda  kuko bafitanye n’Indirimbo igomba kujya hanze muri iyi Minsi. Yemi Alade we yatangaje ko ntabyinshi afite  byo kuvuga yifiye ahubwo amatsiko yo kureba niba koko ibyo yumva bavuga ku Rwanda ko bihuye n’ukuri koko.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma