Abakandida batatu bari mu biyamamarizaga kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakuyemo akabo karenge, bahitamo gushyigikira kandidatire ya Moïse Katumbi.
Ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo Seth Kikuni na Franck Diongo bari mu bagombaga kwiyamamariza kuyobora RDC batangaje ko bakuyemo akabo, bahitamo gushyigikira kandidatire ya Katumbi.
Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC na we yatangaje ko akuyemo kandidatire ye, ahitamo guherekeza Katumbi.
Ni nyuma y’inama iheruka guhuriza abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yasize bumvikanye ko bagomba guhitamo umukandida umwe bashyigikira, nk’imwe mu nzira yatuma bigaranzura Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Ni amasezerano cyakora umunyapolitiki Martin Fayulu yatangaje ko adateze gushyira mu bikorwa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri byitezwe ko Denis Mukwege uri mu bitabiriye inama yo muri Afurika y’Epfo atangaza aho ahagaze.
Ku wa Mbere ni bwo Katumbi yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamariza RDC i Kisangani.Mu byo uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umuherwe avuga ko ashyize imbere harimo kurwanya ruswa n’itonesha, guhanga imirimo ndetse no kuvugurura ubukungu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.