Perezida wa PDI, Sheikh Musa Fazil Harerimana yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo kuba barahisemo gushyigikira Paul Kagame, icyo batekereza ku muntu ushobora kumusimbura ndetse n’uko biteguye kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Imyaka irenga 30 irashize Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi-PDI rishinzwe ariko nta na rimwe rirahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ryonyine.
Guhera mu 2003, PDI yiyemeje ko izajya ishyigikira Paul Kagame igihe cyose yemeye kwiyamamaza kuko imubona nk’umuntu ufite impano idasanzwe yahawe n’Imana yo kuyobora u Rwanda.
Mu gihe habura amezi make ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Rwanda abe, iri shyaka ryamaze kwemeza ko rizongera gushyigikira Paul Kagame ariko rikaziyamamaza ku mwanya w’abadepite ku giti cyaryo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe niba ishyaka rya PDI ritajya ribona ko ari ishyaka ridakura kuba kuva ryashingwa ritaratanga umukandida kuri uwo mwanya.
Yasubije umunyamakuru ati “Ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu harebwa ibintu byinshi. Harebwa inyungu rusange z’u Rwanda kandi ziza mbere y’inyungu z’amashyaka n’imitwe ya politiki kuko icyo gihugu nicyo twese duhuriramo, dukuriramo tuba tukifuriza kuyoborwa neza kurushaho.
Iyo ubonye ukurusha, ugusumba ubunararibonye n’ubushobozi bwo kukiyobora neza ni we ukiragiza. Ni nka kwa kundi ukunda ikipe ariko bakwambika umwambaro runaka ukabihakana, ukavuga ngo mushyiremo kanaka ni we utuma dutsinda.”
Yakomeje avuga ko “Muri PDI twitwa ntangarugero muri Demokarasi, ni ukuvuga ngo ntitwirebe, ahubwo turebe igihugu.
Twe tubona umuntu watuma tugera ku miyoborere myiza aho ari hose tumuhitamo. Turavuga ngo tubonye umuntu ushobora gutuma u Rwanda rubona agaciro, rutera imbere aho ari hose twamutanga.
Buriya na FPR itamutanze twamaze kubona ko yujuje ibyatuma atubera umuyobozi mwiza twamutanga.”
Sheikh Musa Fazil Harerimanakandi muri iki kiganiro yabajijwe niba PDI nta muntu mwabona wo guhanga na Perezida Kagame.
Asubiza ati: “Mwene bariya baba bakeya ku Isi. Niba ubona n’Isi yose imushagaye igenda imutega amatwi [….] ni kwa kundi Imana irema uwo ishaka ikamuha ibyo ishaka mu gihe ishakiye, ntabwo rero wakirirwa ubyigana nabyo.
Wabyigana nabyo se gute ubitanga ari Imana itabiguhaye, ahubwo wowe ufite amahirwe ko wabonye ubifite kuko hari abatabibona kubera guhuma kwabo. Hari n’abandi babibona ariko kubera inabi bagashaka kubihisha.
Twe turabibona turavuga ngo ni Umuyobozi ubereye u Rwanda, ukwiriye ahubwo no gufasha amahanga atari u Rwanda kandi iyo akomeje kutuyobora abona n’uburyo bwo gufasha amahanga.”
Abajijwe niba kudatanga umukandida uhangana mu matora bituma PDI idakura, Sheikh Musa Fazil Harerimana yasubije ati: “Ubwo waba ushatse kuvuga ngo kuki Imana yatumye Yezu kandi natwe duhari ntidutume, Imana itanga uko ishatse. Kuki yatumye Muhammad kandi yaravutse nkanjye uyu munsi ntintume?”
Yakomeje agira ati: “Iyo ubonye hari icyo umuntu agusumbya uracyemera nibwo b’umuntu. Rero ubwo bumuntu twe turabufite, niba hari icyo uturusha turabyemera nta kindi, akaba Perezida tukaba abaturage beza, tugakora muri izo gahunda tukajya inama kuko na zo arazikeneye ni umuntu.
Ntabwo ari ukudakura ahubwo Imana iha uwo ishaka mu gihe ishakiye, yamuhaye iyo mpano nonese turashaka kuyiha? Mutubwire isoko tujye kuyihaha.
Niba hari isoko rifite umuntu umeze nka Kagame, akagira ubwenge nk’ubwe, ubushishozi nkubwe, afatira ibintu ku mwanya wabyo, agira imbabazi nk’ize, muturangire […] Ntabwo Imana yafashe Abanyarwanda 100 cyangwa 1000 ngo ibagire gutyo.
Twe tubona ubushobozi afite, imiterere ye, uko aremetse ntabwo wavuga ngo wajya ku isoko ngo ubyige, ahubwo Imana niko yamuremye, niko yamuteguye. Niba twabibonye turabyubaha noneho bikatugirira akamaro.
Niba twabibonye tugomba kubifata tukabigira ibyacu, bikadutera ishema kandi bikatugirira akamaro. Ntabwo ari ukudakura ahubwo ni ukutarwana n’impano y’Imana.”
Sheikh Musa Fazil Harerimanakandi yasubije abagaragaza ko nta hangana rihari rikomeye mu ruhando rwa Politiki mu Rwanda.
Ati: “Buriya Amerika igihe yayoborwaga na Franklin Delano Roosevelt hanyuma hakaza intambara ya Kabiri y’Isi anarwaye, bakavuga ko batari bumusimbuze bigatuma afata manda ya kane agapfira muri White House, ni ukuvuga ngo nta hangana ryari rihari? Cyangwa ni ukuvuga ngo babonaga ko bafite umuyobozi wabafasha gukemura ibibazo?
Dufite umuntu Imana yahaye impano yo guhagarika Jenoside no kubaka ubunyarwanda nyuma yayo kugira ngo irinde Isi amahano, kuko kiriya cyaha ni gikorerwa ikiremwamuntu kirenze Umunyarwanda.
Imana yaramuzanye ahagarika Jenoside, yubaka u Rwanda ruvuga ngo ntibizongere. Ni urwo rugero na Roosevelt n’urwo rwa De Gaulle, abamutubuza bavuga ngo nta hangana rihari icyo gihe nabo bumvaga ko nta hangana rihari, ko nta gitabo nari nabona bavuga ko ntaryari rihari ko na bo barishima.
Ibyo nibyo bihe turimo, turi mu bihe bidasanzwe. Twamaze kuvumbura no kwibonera umuntu ufite ubushobozi budasanzwe, utuvana muri ibyo bihe bibi agenda atwubakira ibihe byiza, imisingi y’igihugu cyacu y’igihe kirekire niyo mpamvu muri PDI tumwita Baba wa Taifa cyangwa Father of the Nation.
Tugomba kumuhundagazaho amajwi, niyo yaba 100%, cyangwa 99% noneho abafite inyungu za Politiki bakabivuga uko bashaka. Ibyo rero twebwe ntacyo byadutwara?”
Sheikh Musa Fazil Harerimana kandi yasubije abahora bibaza bati kuki mutasesa ishyaka ngo mujye muri FPR ko muhora mushyigikiye umuntu wabo, aho yavuze ko “Paul Kagame ni umunyamuryango wa FPR ariko si FPR.”
Yakomeje agira ati: “Ririya ni ishyaka ryiyandikisha muri RDB, rikagira abarihagarariye bujuje ibisabwa n’itegeko rigenga imitwe ya Politiki, we aho ari hose nk’umuntu wandikwa mu irangamimerere.
Iyo ugiye muri NIDA imbere y’izina rye ntabwo uhasanga FPR, handitsweho Kagame Paul mwene kanaka. Uwo niwe tuba tuvuga ntabwo tuba tuvuga FPR, kuko yo igira uko ishingwa ariko na we afite uko yavutse.
FPR nayo turayishimira yamubereye umufatanyabikorwa mwiza, abanyamuryango beza. Biriya byose bigerwaho, abifashwamo ku bw’ibanze nayo. Ni ishyaka riri ku butegetsi bw’igihugu cyacu.
Ubwo tumufite ari Perezida dufite n’itegeko Nshinga ritubwira ngo twiyemeje kubaka demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ibitekerezo bya politiki binyuranye byubakiye ku isaranganya by’ubutegetsi.
Kugira ngo biboneke ni uko hakenewe ibyo bitekerezo bya Politiki binyuranye birangira abantu batarwana ahubwo bari mu bwumvikane hanyuma n’isaranganya by’ubutegetsi.
Iyo ngingo ubwo imeze ityo igomba kugira abayubahiriza niyo mpamvu PDI iriho, PSD, PL n’abandi kugira ngo bya bitekerezo bya Politiki biboneke, bungurane inama hanyuma hajyeho icya gatatu kivuga ngo n’isaranganya ry’ubutegetsi. Ibyo biratuma PDI ibaho kugira ngo nayo itange ibitekerezo.”
Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza ko hakenewe usamusimbura. Sheikh Musa Fazil Harerimana muri iki kiganiro yabajijwe niba uyu musimbura wa Perezida Kagame azaboneka, asubiza ko “Azaboneka mu gihe cyabyo.”
Yongeyeho ati: “Kubera ko impano afite kumwubaka ujyanye n’icyo gihe akarinda ibyagezweho agakomeza kubiteza imbere, ntabwo bizamunanira. Nta nubwo azagira umwe, aya mashuri yose ari kumutegura.
Buriya bari gutegurwa. Umbajije uti ‘ni nonaha se? Nakubwira nti nyabuneka ube uretse abo ategura ari kubategura kandi ni benshi ariko bafite igihe cyabyo.
Ubu afite ibisambo ari guhangana nabyo, bigihabwa amafaranga bigategura izo za FDLR ziri kudutera bamwe bakabafata bakabashyira mu ngabo zabo ngo badutegurire ibyago, duhita tumubwira ngo buretse gato.
Tukanamubwira duti ariko ko Covid-19 yadusubije inyuma wa muvuduko mu bukungu twari dutangiye kugenderaho wagabanyutse, dutangiye kuzamuka ubu nibwo wadusiga.
Hari ibihe bidasanzwe tumukeneyeho kandi mu bihe bidasanzwe hayobora abadasanzwe. Ntabwo abantu bapfa gufata. Hari ibihugu byapfuye gufata kubizahura byarananiranye.
Benshi bari gutegurwa bari mu mitwe ya politiki itandukanye kandi impano afite yo gutegura ejo heza h’u Rwanda icyo sicyo cyamunanira […] Igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihe bidasanwe gicyeneye kuyoborwa n’umuyobozi udasanzwe. Kagame Paul ni umuyobozi udasanzwe ukwiranye n’u Rwanda.
Ukuntu ameze njyewe sinajya guhatana na we. Aranduta nta n’ubwo mukurikira. Abantu benshi bamubonera mu bikorwa ariko nkanjye nagize amahirwe nkabonana na we kenshi nkabona uko abantu bafite za Phd na Professorat bazana ibitekerezo akababaza niba hari icyo batatekerejeho, bakareba hasi. Iyo ukoranye na we inama zikomeye zifatirwamo ibyemezo nibwo ubona itandukaniro rye n’abandi.
Ushobora kwibaza uti ese adahari igihugu nticyabona ukiyobora? Cyaba kigiye mu bihe bisanzwe, natwe abasanzwe twagenda duhiganwa tukareba uwaba mwiza watuma tudasubira inyuma akagendera kubihari tukabiteza imbere.”
Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe impamvu Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi-PDI ayoboye ryiyemeje ko rizagenda ryonyine mu matora y’Abadepite.
Yasubije ati: “Muri Politiki amahitamo y’abantu ahabwa agaciro, ni imyaka 30 turi kwizihiza turerwa, twubakwa duhabwa imyanya itandukanye, ukavuga ko ibyo byagendaga bitwubaka ku buryo twatinyuka kwiyamamaza ukwacu kandi nitugira imyanya dutsindira bizashimisha n’abatwubakaga.
Igihe cyose umwana cyangwa murumuna wawe umwubatse ukabona hari icyo yigejejeho na we biragushimisha. Gufata icyo cyemezo byaratunejeje ariko kandi ni no gushima.”