Shaka umukunzi

Andika munsi ahagenewe ibitekerezo (comments)  ibyifuzo, umukunzi ushaka uko yaba ameze unavuga uko uboneka telephone cg email

Murakoze!

Umukunzi wa ityazo.rw witwa Nikuze Emelyne yatwandikiye atubwira ko akeneye umukunzi aduha ubutumwa dushyikiriza abasomyi bacu kuburyo uwumva afite gahunda yamwandikira bakaba bavugana.

Nitwa Nikuze Emelyne, ndi umukobwa w’imyaka 27, ntuye mu ntara y’Amajyepfo nkaba nifuza umusore tubyumva kimwe, nyabuneka sinshaka abantesha umutwe kuko ntabwo nshaka ugamije ubusambanyi.

Si mvuze ngo ndashaka umusore usa utya cyangwa ukora iki cyangwa kiriya, icyo nshaka ni umusore ufite gahunda yo gukunda apana ibyo gukina cyangwa gushurashura.

Njye ndi umukobwa w’imibiri yombi, si ndi mugufi kandi sinzi na muremure, ndaringaniye, mfite ibiro 61, nsa nkubyibushyeho igice cyo hasi, narangije amashuri yisumbuye ubu mfite akazi.

Uwumva afite gahunda singombwa ko ampamagara, andika nimero yawe muri comment cyangwa Email yawe, watsapp njyewe ndakwihamagarira. Murakoze!