Shaddyboo yivuze imyato ituma nta cyamamare kigera mu Rwanda  ngo kimucike, bizamura umujinya wa bamwe bamena amabanga ye. (Amafoto)

Birashoboka ko uwavuga Mbabazi Shadia bamwe badahita bumva ko tuvuze Shaddyboo,  ariko ni we , umunyarwandakazi, umugore w’abana babiri ariko watandukanye n’umugabo ku mpamvu zitvuzweho rumwe ariko benshi bagenda bagira uko bazishanisha n’ubuzima bwe  bitewe n’imyitwarire y’uyu munyarwandakazi benshi bashinja ko asa nuwirengagije ko ari umubyeyi w’ibibondo bibiri akwiye kubera urugero rwiza iteka.

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo.

Kuri ubu uyu mubyeyi yaramamaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho acisha amafoto, amashusho n’ibindi biranga buzima bwe bwa buri munsi ariko byose bigaragara mu buryo….. ntawukimwita umubyeyi ahubwo yatangiye kwisanga nk’umukobwa ariko na we ufite urundi rwego arimo,  ikindi akaba amaze kugira umwihariko wo kwigarurira icyamamare cyose gitugukije ikirenge mu Rwanda, ibintu abantu bakibaza uburyo abakora ndetse n’amaherezo ye.

 

Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Producer Meddy Saleh

Muri rusange nk’uko twakunze kubibona yaba mu makuru no mu mafoto yewe hakiyogeraho n’ibimetso bifatika by’uko yitwaye, muri ibi bihe mwabonye ko bigoye cyane ko mu Rwanda haza umuntu w’icyamamare(umugabo) ngo asubire iwabo hatavuzwe inkuru zuko yahuye na Shaddyboo mu buryo bw’umwihariko , ariko cyane cyane ugasanga na we yabigizemo uruhare mu mafoto cyangwa amashusho n’ibindi bimenyetso ashyira ahanini kuri instagaram ye. Nyuma y’ibyo bivugwa Shaddyboo wamamaye ntayakana ibivugwa nk’uko dukunze kubyumva ku bandi nubwo haba hari ibimenyetso simusiga bibihamya.

Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi utapfa gusanga asoma za rufuro.

Ibi ni nabyo byatumwe Shaddyboo asobanura nta mbebya ibanga ndetse n’iturufu yibitseho bituma abasha guhura no kwigarurira ibyamamare bitandunye biba byaje mu Rwanda, by’umwihariko kuri we ngo abona ibanga nta rindi ahubwo ngo  iyo uzwi uba uzwi, bityo ngo burya birya byamamare byose bizaa bimuzi  ubwabyo mu gihe we ngo aba atabazi.

Ubusanzwe Shaddyboo hari igihe yambara akikwiza ku buryo ubona aberewe nk’umubyeyi.

Ibi Shaddyboo akaba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na KT Radio mu kiganiro cyayo kizwi nka KT Idol, aha akaba ari bwo yabajijwe ibanga akoresha kugira ngo ntihagire icyamamre kigera mu Rwanda ngo gisubireyo batabonanye,  Mbabazi Shadia umenyerewe nka Shaddyboo , mu magambo ye yagize ati:

“Urumva imbuga nkoranyambaga zikugira icyamamare, sinzi uko nabivuga gusa iyo uzwi uba uzwi nabo ubwabo baba banzi si njyewe uba ubazi.”

Muri iki kiganiro kandi Shaddyboo yabajijwe kenshi ku bihe byiza yaba yaragiranye na Davido uheruka gutaramira mu Rwanda,  gusa mu bisubizo bye ntiyabikanye yewe ntiyanabyemeza ku buryo bweruye ariko icyumvikana kikaba ari uko hari akaciyeho. Gusa yongeyeho ko rimwe na rimwe  itangazamakuru ari ryo rikunze ngo kubikabya, mbese ryamubonana  n’abantu runaka  b’ibyamamare bagahamya ibintu wenda bitanabaye, dore ko yashimangiye  ko ubundi nta kintu kidasanzwe yakoze na Davido ahubwo ngo barasohotse barasangira gusa.

Gusa hari igihe na ko kenshi usanga agaragara mu buryo butavugwaho rumwe.

 Kuri iyi ngingo Shaddyboo urebye yageragezaje kwirinda kuyivugaho byinshi akajya ahinira bugufi cyangwa ukumva […..]. Gusa icyumvikanye,  ibivugwa kuri we ibyinshi yemeranwa na byo ariko ngo ahanini abikesha ko yamamaye, dore ko wa mu gani w’imvugo ze na zo zigira umwihariko nka “Odeur ya Ocean”, aha yabisobanuye mu magambo agira ati: ” Iyo izwi uba uzwi”.

Mu gusoza inkuru nk’uko n’abandi benshi bagiye babyumva hari n’aho bibukije ko Shaddyboo ari umugore w’abana babiri ariko utakibana n’umugabo we[Meddy Saleh utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye ari na we babyaranye abana babairi], Shaddyboo kandi akaba  yarakunze gutangaza  ko ari umunyamideri akaba ari ko kazi akora.

Aho yanamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga(Instagram) aho agenda ashyiraho amafoto n’amashusho akunze kugarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga icyakora muri iyi minsi ari kumvikana cyane mu nkuru z’umubano akunze kugirana n’abagabo ndetse n’abasore b’ibyamamare baza mu Rwanda

Nyuma y’iki kiganiro wari umwanya mwaza wo kubyaza iki kiganiro cy’amajwi mu nkuru noneho zanditse ari naho hagaragaye ibitekereje birimo n’amagambo yagiye anenga bikomeye imyitwarire y’uyu munyarwandakazi ndetse hari n’abamennye  amwe mu mabanga ye, ariko harimo n’abamugiraga inama, dore ko wa mugani nubwo yishimira ko azwi agira amahirwe yo kwakira no kwakirwa na buri wese, si ko bizahora kandi wenda ushobora kwishimira kuzamura izina no kwamamara ariko ibizakuviramo hirya y’ejo ukazabyakiriza yombi, ugatangira gutera za ndirimbo z’uruzungu bagutanze mu ndimi zabo ngo :”Si j’avais si” Iyo mbimenya.

Si ubwa mbere ariko abantu batandukanye bakemanga imyitwarire ya Shaddyboo Kuri Instagram.

Mushobora kwibwira ko ari inkuru duhimbye reka tubereke amafoto twafashe y’ibitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye nyumwa y’inkuru yari yakozwe kuri Shaddyboo yibwirira abamukurikiyeb ko iyo azwi aba azwi. Mbese wa mugani wowe  wowe wifuza kumenyekana mu ki? Gute? Iteka  tujye tuzirikana ko amateka yacu ari nayo  aduherekeza.

Tubitse ko Mbabazi Shadia uretse kuba yarahuye na Meddy Saleh wanagize amahirwe  yo kubyarana we abana babiri, Umuhanzi Diamond yavuzweho kugirana ibihe byiza na we,  Ambwene Allen Yessayah uzwi nka AY umutanzaniya unaheruka gusezerana na we  baraziranye cyane,  ejobundi Davido aje na we ibihe byabaye byiza cyane nk’uko  na we abyiyemerera. Wenda wasanga hari n’abandi ariko by’umwihariko aba ni bo banyamahanga bagarutsweho cyane.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma