Shaddyboo yakoze amateka mu gitaramo cya Davido i Kigali, Jay Polly ahabwa icyubahiro imbere y’imbaga y’abafana.

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi cyane Shaddyboo, umwe mu bagore babiciye bigacika, cyane cyane kubera imbuga nkoranyambaga  mu Rwanda, yarangamiwe bikomeye mu gitaramo cyitabiriwe n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 Werurwe ni bwo habaye igitaramo cy’umuhanzi Davido kimwe mu byo ari gukorera mu bihugu bitandukaye byo ku mugabane w’Afurika (30 Billion Tour).

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane b’ingeri zitandukanye by’umwihariko ibyamamare bitandukanye. Muri abo harimo umugore ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda kuri Instagram Shaddyboo, akaba yaranahoze ari umugore wa Meddy Saleh utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Shaddyboo wamamaye mu mvugo ya ‘Odeur ya Ocean’ yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n’inshuti ze, bakaba bari mu myanya y’icyubahiro yishyurwaga ibihumbui 50 kuri buri muntu. Uyu mugore yarangamiwe n’abantu batari bake bari bitabiriye iki gitaramo, biturutse ku myambarire ye n’uburyo yabyinishaga ikibuno bisa neza n’ibyo ajya asangiza abantu kuri Instagram.

Shaddyboo ukunze kuvugwaho kugira umubano wihariye n’abahanzi b’ibyamamare mpuzamahanga ariko kuri iyi nshuro wabonaga ko kwa Davido ari ibisanzwe bitandukanye n’uko biba bimeze ku bandi cyane cyane Diamond. Davido yahereye ku ndirimbo ye Gobe, akurikizaho Tchelete n’izindi zitandukanye, agezemo hagati ahamagara umuhanzi Jay Polly baririmbana indirimbo ye ku Musenyi, yongera kugaragaza ko ari umuhanzi yubaha nk’uko yari yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko ari we muhanzi rukumbi azi mu Rwanda.

Jay Polly yishimiwe n’imbaga y’abafana bari aho ndetse nawe agaragaza ibyishimo bidasanzwe aho yibagaragaje ahobera cyane Davido kandi amubwira ko amukunda.

Iyi ndirimbo irangiye Jay Polly wari uri kumwe n’umugore we yahariye urubuga Davido arakomeza ashimisha abakunzi batari batinye imbeho yari yazonze utari waje yitwaje agakote. Davido yarenzwe n’ibyishimo maze yurira ibyuma byo ku rubyiniro ibintu byagoye abashinzwe kumurindira umutekano.

Abafana n’Abakunzi ba Shaddyboo Bari bagaragiye

Jay Polly n’Umugore bari bitabiriye igitaramo
Jay Polly na Davido bafitanye ubucuti budasanzwe nkuko byagaragariye mu gitaramo.

  

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma