Safi Madiba yashyize hanze ibyari ibanga ku mubano we na Humble Jizzo benshi bibwiraga ko ari inshuti.

Umuhanzi Safi Madiba  wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urban Boys ryari rigizwe n’abasore batatu barimo we ubwe Safi, Humble Jizzo ndetse na Nizzo, kugeza ubu ntagicana uwaka na bagenzi be bahoze baririmbana muri itsinda, gusa igitangaje utamukekeraho kubera umubano muke asigaye afitanye na bariya bavandimwe baririmbanaga, yagize ipfunwe ryo koherereza ubutumwa bw’ishimwe Humble Jizzo uherutse kwibaruka, ibintu bigaragaza ko batandukanye gusa ahubwo banangana urunuka.

Babanye mu itsinda rimwe rya Urban Boys ariko ibyo byose byararangiye.

Mu mpera z’ukwezi gushize  mu ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare 2018 umukunzi wa Humble Jizzo  uzwi ku mazina ya Amy Blauman yamubyariye imfura y’umukobwa . Iyi nkuru ikimenyekana abahanzi baba abo mu Rwanda n’abandi bose baziranye  batandukanye boherereje Humble Jizzo ubutumwa bw’ishimwe banaha ikaze uwo mushyitsi muhire yari yungutse dore ko ari n’indi ntambwe ikomeye yari ateye mu buzima.

Humble Jizzo numukunzi we Amy Blauman bibarutse umukobwa.

Igitangaje kinabababje Niyibikora  Safi Madiba wahoze ari inshuti magara ya Humble Jizzo nta kintu na kimwe yabivuzeho ndetse ntiyigeze abaza mugenzi we amakuru y’umwana baherutse kwibaruka. Mu kiganiro Samedi Détente gica kuri Radio Rwanda, Safi yavuze ko ibyo yakoze bitamutunguye ahubwo yabikoze nkana abitewe ahanini n’umwuka uri hagati yabo.

Ubwo na mwe murumva uwo mwuka uwo ari wo udatuma umugabo yakwifuriza ihirwe undi mu gihe twabonye mu bukwe bwa Safi, Jizzo yari yamwambariye ukongeraho n’igihe bamaranye mu itsinda rya Urban Boys. Ibi bintu baikaba bihabanye cyane n’ibyari bizwi, wenda Nizzo we turabimenyereye ko badacana uwaka dore utanagaragaye mu bukwe bwa Safi ndetse hakamenyekana ko atatumiwe kubera ko atacanaga uwaka na Safi, kandi bari bakiririmbana.

Nubwo Humble Jizzo yambariye Safi mu bukwe bwe ibyo byabaye amateka.

Safi yagize ati: “Ibintu tuba turimo hari imyumvire mike ku bantu bamwe na bamwe, simvuze ngo ni uruhe ruhande […] Nizera ko mu minsi izaza tuzahura tugasuhuzanya, tukabazanya amakuru tuti ‘umwana yarakuze’ tukishima, tukavuga neza”.

Safi Madiba wanabajijwe niba yaracanye umubano burundu na bagenzi be bamaranye imyaka isaga icumi baririmbana mu itsinda,  yasubije buteruye  muri aya magambo: “Akenshi urareba ese muri iyi myaka icumi mwaganiraga ibiki”. Gusa yongeyeho ko bagikorana,  baganiraga ibyerekeye akazi bityo ko muri iki gihe buri wese acunga izamu rye.

Aha yagize ati : “Ibibazo ndi kuvuga byari iby’akazi, twarabikemuye, kubikemura ni uko tutakiri kumwe kandi kuba tutakiri kumwe twarabikemuye abantu ntibumve ko byapfuye. Ibiganiro twagiranaga byakabaye bikiriho ariko ibyo twavuganaga twahuzwaga n’akazi, akazi ndimo ubu ni akanjye nka Safi Madiba.” Mu byumvikana icyabahuzaga cyarangiye ntacyo bvagipfana.

Humble n’umukunzi wamubyariye imfura.

Mu ukuri kweruye kwa Safi Madiba yemeje ko ibyerekeye iby’umukunzi no gutwita k’umukunzi wa Humble Jizzo kugeza n’aho bibarukiye ngo yabisomaga mu binyamakuru nk’abandi bose, nta kiganiro cyihariye yaba yaragiranye na mugenzi we gusa ngo nibaramuka bahuye yizeye ko bazaganira bakishima.

Yagize ati “Ubu ari muri Amerika, njye nizera ko duhuye namubaza ibintu byose, ariko kwandikirana […] niba mu itangazamakuru baravugaga ngo umugore wanjye asigaje amezi arindwi, umugore wanjye yujuje amezi umunani, ibyo rero ntabwo mbizi mbisoma nk’uko ubisoma. Umuntu yibarutse rero sinajya kwihuruza, nanjye nkomeza gusoma nk’abandi”.

Niyonizera Judith umukunzi wa Safi ari mu Rwanda muri iyi minsi.

Ku rundi ruhande NIYIBIKORA Safi Madiba n’umukunzi we Niyonizera Judith urebye  bo ntibarafata umwanzuro ufatika wo kubana cyangwa kubyarana, kuko ngo bagitegereje gusoza ibyerekeye ubukwe no gusezerana imbere y’Imana, gusa akaba yaravuze ko nabyo bishoboka umwaka utaha wa 2019. Nubwo umubano wa Judith na Safi  wavuzweho byinshi bitewe n’uburyo bwabaye nyuma hakaza umugabo uvuga ko Safi yamutwaye umugore, bidaciye kabiri Judith akisubirira muri Canada, kuri uyu mukobwa ari mu Rwanda akaba yaraje muri gahunda zirimo no gusura umukunzi we Safi Madiba.

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma