Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) wamaganye ibirego bivuga ko wateshutse ku nshingano zo gucyura ingabo zawo zoherejwe mu Butumwa bwawo bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), uzwi nka SAMIDRC.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Uyu muryango uvuga ko ibyo birego “bidafite ishingiro kandi biyobya rubanda”.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, SADC yasubije ibikubiye mu nkuru zabaye kimomo mu bitangazamakuru bibiri byo muri Afurika y’Epfo, byatangaje ko hari abasirikare boherejwe muri Congo “birengagijwe”, ndetse ko babuze imodoka (bus) zigomba kubacyura muri Tanzaniya.
SADC yakomeje ivuga ko ibyo birego byatangajwe bitabanje kwemezwa n’inzego zibishinzwe mu muryango, ndetse bikaba bitagaragaza ukuri ku bikorwa n’imikorere y’umuryango.
Iryo tangazo ribisobanura riti: “Ibi birego nta shingiro bifite kandi birayobya. Ntibisobanura uko ibintu bimeze. Gahunda zo kohereza no gukura abasirikare muri SAMIDRC zihuza n’amasezerano yagiranywe n’impande zose bireba.”
Jenerali Majoro Monwabisi Dyakopu wo mu Ngabo za Afurika y’Epfo, akaba n’Umuyobozi wa SAMIDRC, ngo ni we uri kugenzura no guhuza gahunda zo kuva muri Congo, hagamijwe ko igikorwa cyo guhungisha ingabo kiba mu buryo butekanye, buteguwe neza kandi bwubahirije amategeko n’amahame mpuzamahanga.
SADC yibukije ko igikomeje kuyihangayikisha ari ugushimangira amahoro, umutekano n’umudendezo mu karere.
Yanashimangiye ko ikomeje gushyigikira inzira za dipolomasi n’ubufatanye bwa politiki kugira ngo haboneke umuti urambye w’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.
Iri tangazo rya SADC rije rikurikiye ibihe by’ubushyamirane no kutumvikana hagati y’abasirikare ba Afurika y’Epfo n’ubuyobozi bwabo.
Umuryango Sandu (SA National Defence Union), uhagarariye abasirikare barenga 19,000, uherutse gutangaza ko wakiriye ibirego byinshi bivuga ko hari abasirikare bari muri DRC batabona umushahara wabo, ndetse n’ibibazo bikomeye by’ibiribwa – bivugwa ko hari igihe barya rimwe ku munsi.
Umunyamabanga Mukuru wa Sandu, Pikkie Greeff, yavuze ko ibyo birego bifite ishingiro, kandi ko byemejwe na SANDF (Igisirikare cya Afurika y’Epfo), ndetse ko byatangiye gukorwaho iperereza.
Yavuze ko hari icyizere ko bizakemurwa mu nzira zitanyuranyije n’amategeko, mu gihe amashyaka amwe nka EFF yasabaga igisubizo gikomeye mu maguru mashya, naho ishyaka rya Democratic Alliance rikaba ryarasabye ko habaho umucyo mu bijyanye n’imishahara y’abasirikare.
Nubwo hari ibibazo bivugwa imbere mu muryango, SADC irahamya ko ibikorwa byayo byo kohereza ingabo no kuzisubiza iwabo bikorwa hakurikijwe gahunda, ubufatanye, n’umutekano wazo.
Ariko ibi bibazo bikomeje kugaragaza ko imikoranire hagati y’inzego za gisirikare n’abayobozi bazo n’amashyirahamwe y’abasirikare igomba kunozwa, by’umwihariko mu gihe abasirikare boherejwe mu bikorwa byo kugarura amahoro hanze y’igihugu.