Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeSADC ntabyo kuyijenjekera! Abandi mwitegure! Hamenyekanye ibyabaye ku Ikamyo ya 159 yikoreye...

SADC ntabyo kuyijenjekera! Abandi mwitegure! Hamenyekanye ibyabaye ku Ikamyo ya 159 yikoreye ibitwaro bya SADC yanyuze mu Rwanda itaha

Ni ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo abanyamakuru ba ITYAZO bari biteguye na camera zabo, maze tubona ibitazibagirana.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Hari ikamyo ya 159 itwaye ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za SADC, ari nayo ya nyuma muri gahunda yo gucyura intwaro z’izi ngabo zatsinzwe mu mirwano na M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Iyo kamyo yageze mu mujyi wa Musanze ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), ikurikiwe n’izindi 38—zose ziherekejwe bikomeye n’ingabo na Polisi y’u Rwanda.  

Uyu niwo musozo w’icyiciro cya gatanu cy’amakamyo atwaye ibikoresho bya SADC. Mbere hose, amakamyo 120 yari yamaze kunyura ku butaka bw’u Rwanda, bivuze ko hose hamwe zimaze kuba 159. 

Munyumve neza: ibi bikoresho byose byatangiye kuva Rubavu bikerekeza Chato muri Tanzania, aho bivugwa ko ariyo bazageza intwaro zose bacyuye nyuma yo gutsindwa. 

Amakuru avuga ko SADC yasabye kenshi ko abasirikare bayo batafotorwa ubwo bazaba bari kunyura mu Rwanda. 

Ibyo SADC yakoze byo gusaba ko ingabo zayo zitajya zigaragara mu mafoto ntawe byatangaje. Amakuru ko bazanyura mu Rwanda yabaye ibanga rikomeye, ariko nk’uko bisanzwe twagiye tuyabagezaho gatanu kuri gatanu. 

Kuba uyu muryango uhagarariye ingabo zaturutse muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania warahisemo gukura intwaro zawo unyuze mu Rwanda nyuma yo gutsindwa i Goma, ni igikorwa cyuzuyemo ubutumwa bukomeye. 

Muri Mutarama 2025, ingabo za SADC zatsinzwe uruhenu na M23, zikarara mu mujyi wa Goma—umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.  

Niba bari baje kurwana, ariko bagasubira iwabo banyuze ku butaka bw’u Rwanda bajyanye ipfunwe… hari icyo bivuze. 

SADC ntabyo kuyijenjekera! Tugomba kuvuga ibintu uko biri: izo ngabo zatsinzwe. Uko babigaragaza kose, icyo ukwiye kumenya ni uko u Rwanda rutigeze rukora amakosa, ahubwo rwerekanye ko rudashaka intambara.  

Kuba izi ngabo zasubiye iwabo nta n’umwe urashweho n’isasu mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko Kanyarwanda ari igihango. 

Abatekereza ko bazongera kugira inzozi zo kujya kurasa mu Rwanda, baribeshya. Dufite amateka, dufite igihagararo, kandi ntabyo kuyijenjekera! 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe