Tuyizere Amani Olivier, umuhungu wa Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Marizamunda Juvénal, aherutse gutoroka igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo.
Umunyamakuru Manirakiza Théogene uherutse gufungurwa by’agateganyo yatangaje ko hashize iminsi itari myinshi uyu muhungu atorotse, aho yatorotse ibitaro bya Nyarugenge.
Uyu musore asanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga ndetse yari afungiwe ibyaha by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni we wigeze gutanga ubuhamya, asobanura uburyo yafashije CSP Kayumba Innocent wayoboraga iri gororero kwiba umugororwa w’umunyamahanga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 9.1.
Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Kabanguka Daniel, yatangarije uyu munyamakuru ko koko Amani yatorotse ubwo yari mu bitaro bya Nyarugenge, kandi ko hari abacungagereza bari gukurikiranwaho uburangare bwatumye abacika, mu gihe iperereza rikomeje.
Uyu musore avugwaho imyitwarire mibi no mu igororero rya Nyarugenge, kandi ko yigeze gufungirwa muri kasho ya mo imbere nk’abandi bose bitwara nabi.