Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeOther NewsRwanda : Hagaragaye igabanuka rikomeye ku madini ya Gikristu

Rwanda : Hagaragaye igabanuka rikomeye ku madini ya Gikristu

Ibarura ryerekana ko n’ubwo muri rusange umubare w’abakristu ugenda wiyongera, ariko byumwihariko kiliziya gatolika yatakaje abagera kuri 4% .
Abakristu Gatolika ubu barabarirwa kuri 40% by’abakristu bose mu Rwanda bavuye kuri 44% bo mu ibarura ryo muri 2012. Gusa ikomeza kuza ku isonga ku madini afite abayoboke benshi .Ni mu gihe umubare w’abatagira idini babarizwamo wiyongereye ukava kuri 0.2 ukagera kuri 3% .
Mu madini ya gikristu muri rusange, abakristu bagabanutseho 1%.Hari abahuza kugabanuka kw’abakristu gatolika na jenoside, aho abatari bake baguye mu nsengero bari bahungiyemo hirya no hino mu gihugu. Nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru ,bavuga ko bavuye muri Gatolika kubera ibyo baboneye mu nsengero mu gihe cya jenoside. Abandi bakavuga ko n’ubwo ibyo bahaboneye byabahungabanyije ariko bitahindura ukwemera kwabo-
Muri kiliziya Gatolika , bo basanga Gahunda zisana mitima ziri guhindura byinshi, ko ahubwo iryo gabanuka ry’abakristu ryashakirwa ahandi.
Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare ntikigeze kigaragaza impamvu abatagira amadini biyongera, cyangwa se impamvu hari abata amadini yabo burundu cyangwa bakajya mu yandi madini. Ni mu gihe abashakashatsi bo bavuga ko kugabanuka kw’abakristu gushobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibihe by’amahoro.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights