Mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, umusore w’imyaka 15 ari gukurikiranwa nyuma yo gutera mugenzi we umusumari hafi y’ijisho, kumubwira amagambo aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, bivugwa ko byaturutse ku mpaka zavutse ku irindazi.
Iki gikorwa cyabereye mu isantere y’ahitwa ku Rya Kane, ubwo uwitwa Peter yari amaze kurya irindazi ariko akanga kurishyura, bikabyara impaka zikomeye hagati ye n’abandi bari aho.
Mu buhamya bwe, Igilimbabazi Emmanuel, wahohotewe, yavuze ko yabajije Peter impamvu yanze kwishyura irindazi kandi nyiraryo ari umwana uciriritse uri kwishakishiriza, ariko amusubiza amubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
“Naramubwiye nti ‘ese umuntu mukuru nkawe wakwanga kwishyura irindazi?’ Na we ati ‘ayo mazuru ameze nk’ay’Abatutsi nayateramo umusumari.’”
Ibi byateye impagarara aho Peter yahise afata umusumari wari mu mufuka we awutera Emmanuel hafi y’ijisho. Abari aho bihutiye gutabara, bamujyana kwa muganga ndetse batangira gushaka uko ukekwa yashyikirizwa inzego z’umutekano.
Yohani Muhashyi, ushinzwe umutekano muri iryo soko, yemeje ko uyu musore yavuze amagambo akocamye mbere yo kugirira nabi mugenzi we.
“Yamubwiye kwishyura irindazi, undi ati ‘iryo zuru rimeze nk’iry’Abatutsi ndarica.’ Ubwo aba amuteye umusumari.”
Undi muturage, Irihose Elie, yavuze ko Peter yanagerageje guhisha igikorwa cye.
“Yabanje kuvuga ngo iryo jisho rimeze nk’iry’abacitse ku icumu narikuramo. Ubwo yahise akuramo umusumari mu mufuka arawumutera, amaze kubona ko tubibonye, arawujugunya inyuma.”
Nubwo Peter yemera ko yakomerekeje mugenzi we, arihakana amagambo ashinjwa kuvuga.
“Numvise umujinya unyishe, ni ko kumukomeretsa. Ariko ibyo bavuga ko navuze ingengabitekerezo ya Jenoside, ntabyo navuze, ndarengana.”
Abaturage bavuga ko Peter asanzwe ari umusore utoroshye, kuko akunze kugaragara mu bikorwa by’ubujura no gukanga abantu.
Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu musore turamuzi. Ni igisambo kandi ni igihazi. Ejo bundi nanjye yansatiriye ntwite, ngo arashaka gukuramo inda yanjye kuko navuze ko ari kwiba inanasi mu isoko.”
Abaturage basabye ko kuri iyi nshuro yakurikiranwa byimbitse, kuko ngo inshuro nyinshi yafatwaga akarekurwa bitwaje ko ari umwana.
“Padiri yagiye aza akamufata ati ‘mumpe umwana wanjye kuko ari ho yiga’.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yavuze ko ubuyobozi bufatanyije n’izindi nzego kugira ngo uyu mwana akurikiranwe, anashobore kujyanwa mu kigo ngororamuco.
“Amakuru dufite ni uko afite imyaka 15, ariko turimo gukorana n’inzego zibishinzwe ngo hamenyekane neza imyaka ye nyakuri. Ntabwo dushobora gukomeza kumurebera ngo ni umwana kandi akomeje guhungabanya umutekano.”
Peter afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Muganza, mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane neza imyaka ye, dore ko hari abavuga ko ashobora kuba yarayirengeje.