Uyu munsi tariki ya 18 Werurwe 2024 nibwo byatangajwe ko Vladimir Putin yatsinze amatora y’Uburusiya ku bwiganze bw’amajwi hafi 90%.
Ibyavuye mu matora bigaragaza ko Putin yayatsinze ku majwi arenga 87%, Putin yavuze ko demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi.
Ni mu gihe nta mukandida wa nyawe utavuga rumwe n’ubutegetsi wemerewe kwiyamamaza.
Abashyigikiye Alexei Navalny, wapfuye wanengaga Putin,bikaza kuvugwa ko ariwe wamwishe, bakoze imyigaragambyo bamagana ibyavuye mu matora.
Umuryango OVD-Info ukurikiranira hafi ibibera mu Burusiya wavuze ko Abarusiya nibura 80 batawe muri yombi. Ntabwo hongeye kubaho ibitero bya hato na hato ku biro bimwe by’itora byabaye ku wa gatanu.
Igihugu nk’Ubudage cyavuze ko ibyabaye mu Burusiya ari ingirwamatora.Ni mu gihe Ubwongereza nabwo bwavuze ko amatora atanyuze mu mucyo no mu bwisanzure.