Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeUbutaberaRurageretse hagati y'umuturage uvuga ko yambuwe n'umushoramari uvugwaho gutinywa no kwitwaza imbunda

Rurageretse hagati y’umuturage uvuga ko yambuwe n’umushoramari uvugwaho gutinywa no kwitwaza imbunda

Ukwiye Marius, umuturage wo mu Karere ka Rusizi, aravuga ko yambuwe amafaranga akabakaba miliyoni 2 Frw na nyiri uruganda ‘Imena Coffee’ ruherereye mu Murenge wa Gikundamvura.  

Avuga ko muri Gicurasi umwaka ushize yagemuriye uru ruganda toni ebyiri za kawa ariko kugeza magingo aya atarabona ubwishyu. Nyiri uruganda, Uzabakiriho Felix, we arabihakana, akavuga ko nta mwenda amufitiye. 

Marius avuga ko ubwo yagemuraga umusaruro we ku ruganda, yahabwaga udupapuro duto twitwa “Jeto” twerekana ingano y’ikawa yari yatanze.  

Nyamara aho atangiriye kwishyuza, yatewe utwatsi na nyiri uruganda amubwira ko amafaranga yayahaye uwari umuyobozi warwo (manager), maze ngo akayarya.  

Marius agira ati: “Bagombaga kumpa 1 958 400 Frw. Nyiri uruganda yambwiye ko amafaranga yayahaye manager arayarya ambwira ko ari we ngomba kwishyuza.” 

Bivugwa ko uyu mugabo Uzabakiriho Felix yagiranye ibibazo n’uwari umuyobozi w’uruganda rwe, aho ngo yamuteje igihombo ndetse akaza gutabwa muri yombi, ariko nyuma akarekurwa n’Ubushinjacyaha. 

Uzabakiriho Felix, nyiri ‘Imena Coffee’, arabihakana avuga ko nta musaruro yigeze yakira w’uyu muturage.  

Avuga ko nta nyandiko ibigaragaza, bityo nta cyemeza ko koko yagemuye iyo kawa. 

“Ntacyo twamwambuye, umusaruro we ntawo nzi. Njyewe umusaruro nemera ni uri ku mafishi. Ifishi ye ntayo mbona nta n’ihari. Nta nyandiko n’imwe dufite ye ibigaragaza. Jeto n’ifishi biratandukanye, jeto ni agapapuro,” Felix asobanura. 

Gusa, abaturage bagemura ikawa kuri uru ruganda bavuga ko ubusanzwe bose bahabwa utu dupapuro twa “Jeto” aho kuba “fishi” nk’uko uyu mushoramari abivuga.  

Ngirinshuti Clement, umwe mu baturage bagemura ikawa, agira ati: “Kariya ka Jeto ni ko konyine batanga, nta fishi aba yakwandikiye. Iyo ugize ibyago ugatakaza (Jeto), ntacyo wishyuza.” 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwamenyeshejwe iki kibazo maze ku ya 31 Mutarama busaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura kugikemura mu minsi 15. Nyamara, Marius avuga ko ntacyo bwakoze, akemeza ko hari ubwoba bwatumye bititabwaho. 

“Umuyobozi wese ngezeho numva atinya uriya mugabo. Ngo ni uko yabaye umusirikare,” Marius avuga. 

Abandi baturage bagaragaza impungenge kuri uyu mushoramari bavuga ko akunze kugaragara yitwaje imbunda, ibyo bikaba bitera benshi kumutinya.  

Ngirinshuti Clement ati: “None se umuntu witwaza imbunda ku ipokezo (ku rukenyerero) wabuzwa n’iki kumutinya. Pisitori arayigendana, none se ko batubwira ko ari umujepe?” 

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye itangazamakuru ko yamenye ikibazo maze agasaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura kugikurikirana.  

Yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko nta nyandiko zihari zemeza ko Marius yagemuye umusaruro. 

“Twohereje yo abagikurikirana barimo umuyobozi w’umurenge ngo ahamagare impande zombi. Nahoze mbaza bambwira ko hari ibyo bamutumye atarazana. Aramutse abizanye tukabona ko bifite ukuri twamwishyuriza. Nta muntu utinyitse ku buryo yatinywa n’inzego zose ngo agere aho yambura abaturage kubera icyo ari cyo.” 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights