Rurageretse hagati ya Diamond na Hamonize utarishimiye amagambo yaririmbwe muri INAMA ya Diamond Platnumz

Mu minsi ishize nibwo Diamond yashyize hanze indirimbo nshya ahuriyemo na Fally Ipupa yaririmbye asobanura impamvu yirukanye umurinzi Mwarabu Fighter bari bamaranye igihe, ibi Harmonize ntibyamushimishije abifata nk’agasuzuguro.

Harmonize yise Diamond Platnumz umunyagasuzuguro amuziza kumena ibanga ry’uko wahoze umurinzi we yaryamanye na fiyanse we w’umuzungu.

Mu ndirimbo nshya Inama, Diamond yasohoye afatanyije na Fally Ipupa, Yagize ati “Ndorera nawe kubera urukundo Harmonize yatumye nirukana Mwarabu ku kazi.”

Harmonize abinyujije kuri Instagram yagaragaje ko atishimiye uburyo Diamond Platnumz, ‘boss’ we, akina n’amabanga y’urukundo rwe mu ndirimbo, avuga ko atari byiza kuba uyu mugabo yabwiye Isi yose ko fiyanse we Sarah Michelotti yamuciye inyuma akaryamana n’umurinzi.

Yagize ati “Ibi ni agasuzuguro !!! Gutangariza rubanda ko umugore wanjye yasambanye na Mwarabu ! Ariko ntacyo nabikoraho ! Amahirwe masa !”

Diamond ku musubiza yashyizeho utu emoji aseka cyane ntiyagira ijambo na rimwe arenzaho.

Harmonize abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Diamond yitwa  Wasafi, byagiye bihwihwiswa ko uyu mugabo Harmonize amaze kubaka izina rye akaba asigaye ahangana n’umukoresha we wamuzamuye Diamond ariko bombi bakabihakana bavuga ko nyuma yakazi ari abavandimwe.