Ruhango: Zula Karuhimbi, umurinzi w’igihango warengeye ubuzima bwa benshi, Icyanzu cy’Imana yatabarutse.

Zula Karuhimbi wamenyekanye kubera kurengera no kwitangira ubuzima bwa benshi aho rwari rukomeye akaba Icyanzu cy’Imana arokora Abatutsi benshi muri Jenoside yo mu 1994, yitabye Imana azize uburwayi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, ni bwo hamenyekane inkuru y’urupfu rwa Karuhimbi Zula, umukecuru waharaniye ubutwari akaba yari n’umwe mu barinzi b’igihango bakomeye.

Uyu mukecuru wari ugeze mu za bukuru yatabarutse afite imyaka 109, akaba yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho yari yarubakiwe inzu.

Nk’uko bishimangirwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Jean Bosco Nizeyimana yatangaje ko uyu mukecuru yazize uburwayi aho yari amaze igihe afite imvune yaje kumukomerera imuviramo uburwayi bwo mu nda bwamuzahaje ariko akaba yari yongeye kuvunika ari nabyo byakomatanye n’intege nke ahita apfa.

Yagize ati: Ni byo yitabye Imana. Hari imvune yariamaranye iminsi yamuteye n’ubundi burwayi bikomeye bwo mu nda. Ejo yaratsikiyearongera aravunika. Igihe bisuganyaga ngo bamujyane kwa muganga ni bwo yitabyeImana.

Uyu mukecuru apfuye yabanaga n ’umwisengeneza we. Amakuru avuga ko yabonaga inkunga y’ ingoboka ndetse akaramirwa n’amata y’ inka yahawe.

Biteganyijwe ko nyakwigendera asezerwaho bwa nyuma ndetse murambo agashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018.

Ubusanzwe Karuhimbi Zula yasengeraga mu Idini ry’Abayisilamu, mu 2009 yahawe umudari w’ishimwe kubera ibikorwa bye by’ubutwari.

Naho mu 2015, ni bwo Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwahembye Karuhimbi kubera uruhare yagize mu kurokora Abatutsi basaga 150 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu mukecuru mu 2015 yahembwe n’ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC

Mu gihe cya Jenoside no kurokora iyo mbaga, Karuhimbi yakoresheje imbaraga ze zose ngo akingire abo yari ahishe aho yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye ndetse akanabisiga ku nkuta z’inzu ngo birye/bibabe ababaga baje gushakaga abantu yahishe.

Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi kandi uwinjiramo atari busohoke, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.Uretse ayo mayeri kandi mu buhamya bwe, uyu mukecuru yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y’abantu.

Uyu mukecuru yavuze ko guhisha abahigwaga icyo gihe nta gihembo yaharaniraga ko ahubwo yabikoze ku bw’umutima we gusa, kanavuga ko aba bicaga babitewe n’inda nini ndetsen’ubugome bari barigishijwe igihe kinini.

Zula kandi yanavuze ko muri abo bantu yarokoye uko bari 150, harimo abatutsi

basaga 100, abahutu bagera kuri 50 barwanyaga ubu bwicanyi ndetse n’abazungu 3 bose bakaba bari mu nzu ye yari ifite ibyumba 4 aho buzuyemo abandi bakajya mu mwobo yari yaracukuye mu gikari cy’iyo nzu ye.

Uyu mukecuru Zula kandi ngo uretse kubahisha yagiye anabarwanaho mu rwego rwo kubashakira ibyo barya aho yakoreshaga uko ashoboye

akababonera byibura duke two kubaramira kugira ngo baticwa n’inzara, aba bose yabanye na bo kugeza abashyikirije Inkotanyi.

Uyu mukecuru niyiruhukire ibyo yasabwaga kuri iyi si yarabisohoje Nyagasani amwakire mu ntore ze, na twe tumwifurije iruhuko ridashira!

Karuhimbi zula warokoye Abatutsi 100 yitabye Imana

diane@ityazo.rw