Thursday, April 17, 2025
Thursday, April 17, 2025
spot_img
HomePolitikeRugezi Mu Maboko ya M23 na Twirwaneho nyuma y’imirwano ikomeye cyane: Impinduka...

Rugezi Mu Maboko ya M23 na Twirwaneho nyuma y’imirwano ikomeye cyane: Impinduka z’amateka zishobora guhindura akarere kose

Tariki ya 08 Mata 2025, ni umunsi uzibukwa mu mateka y’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Agace ka Rugezi, kamenyereweho ubutunzi kamere buhambaye, kabohowe na Twirwaneho na M23, nyuma y’imirwano ikomeye yamaze amasaha menshi ihanganisha izo ngabo n’inyeshyamba zishyigikiwe n’ingabo za Leta (FARDC), ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR, ndetse n’imitwe ya Wazalendo. 

Agace ka Rugezi gafatwa nk’agace k’ingirakamaro mu bukungu bw’akarere, bitewe n’ubutaka bwako bwihariye burimo amabuye y’agaciro nka zahabu (or), Coltan, na Cobalt.  

Aya mabuye yakunze kwifashishwa n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gukomeza gutera inkunga ibkorwa byayo byo kwibasira abaturage. 

Nk’uko amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba abivuga,Twirwaneho na M23 yateguye igitero kidasanzwe kuva mu ijoro ryo ku wa mbere, maze ku wa kabiri mu gitondo, ibifaru n’imbunda za rutura bitangira kurasa ku birindiro bya FARDC na FDLR. Intambara yaje gukomera ubwo Wazalendo n’ingabo za FDNB zinjiraga mu rugamba. 

Amakuru aturuka ku bahatuye avuga ko hari ibisasu bikomeye byasenyeye abaturage inzu, n’abandi benshi bava mu byabo bahunga.  

Uko amasaha yicumaga, ni ko M23 na Twirwaneho bagendaga basatira igice cyose cya Rugezi, kugeza ubwo cyose cyari kimaze kugwa mu maboko ya M23 na Twirwaneho ku mugoroba wo ku wa kabiri. 

Gufata Rugezi ni igice kimwe cy’intego nini. Abasesenguzi b’intambara mu karere bavuga ko M23 na Twirwaneho ubu bafite icyerekezo kimwe: gufata Milimba, agace kazwi nk’indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.  

Aho ni ho hasigaye hameze nk’igihome cya nyuma cy’abo barwanyi bashinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’akarere. 

Kugera ku Milimba bivuze gutsinda igice kinini cy’ihuriro ry’imitwe irwanya M23, no kugabanya ubushobozi bwa FARDC mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru. 

Nyuma yo gufata Rugezi, haravugwa ihinduka rikomeye mu mitekerereze y’abaturage ndetse n’inyungu z’abashoramari.  

Bamwe mu batuye Rugezi batangaje ko nubwo bahungabanyijwe n’intambara, bizeye ko hari amahirwe mashya yo kubona umutekano urambye, kuko bamwe banenga Leta kuba yarananiwe kubasubiza ituze. 

N’ubwo Rugezi ifashwe, haracyari ibibazo byinshi. FDLR, Wazalendo, na FARDC bashobora kongera kwisuganya bagatera M23 na Twirwaneho. Gusa abasirikare ba M23 na Twirwaneho bamaze kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo kurinda uduce bafashe. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights