Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 wari usanzwe ukora uburobyi ku kiyaga cya Kivu, yitabye Imana nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi bikekwa ko bavuye muri RDCongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba,Nkurunziza Faustin, avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 9 Ugushyingo 2023.
Gitifu Nkurunziza yagize ati “Mu ijoro ry’ejo, (saa Saba) inzego z’umutekano zabonye umuntu wakomerekejwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Nyamyumba,turafatanya, tumujyana ku kigo nderabuzima cya Kigufi. Byagaragaraga ko yakomeretse mu mutwe,ahabwa ubuvuzi bw’ibanze, bamujyana ku Bitaro bya Gisenyi, mu masaha ya ssa yine z’ejo ku wa Gatanu yaje kwitaba Imana.”
Amakuru avuga ko yaba yarakomerekejwe n’abanye-Congo gusa gitifu Nkurunziza avuga ko atabyemeza.
Ati “Ntabwo twabihamya kuko abantu bamukomerekeje ntabwo bigeze bamenyekana,ntabwo twamubonye. Inzego z’umutekano, n’izibanze, turacyashakisha amakuru kugira ngo ababa barakoze urwo rugomo bamenyekane.”
Uyu muyobozi avuga ko hakunze gushyamirana hagati ya ba Rushimusi n’abarobyi bityo bikekwa ko ari bo ntandaro y’urupfu rwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba,Nkurunziza Faustin yasabye abakora ibikorwa by’uburobyi kwirinda ibikorwa by’urugomo.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’I Bitaro bya Gisenyi mu gihe hari hagitegerejwe ko abagize umuryango we.SRC:umuseke