Minisitiri w’abinjira n’abasohoka mu Bwongereza Robert Jenrick yeguye kuri uyu mwanya , kubera ko atemeranya n’umushinga mushya w’itegeko rishya ryo kohereza abimukira mu Rwanda.
Uyu mugabo yavuze ko , iki cyemezo kigikenewe ubusesenguzi no kwirinda ibibazo byazaterwa n’ingaruka z’iritegeko.
Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko uwo mushinga w’itegeko, usobanura neza ko mu itegeko ry’Ubwongereza u Rwanda ari igihugu gitekanye ku basaba ubuhungiro.
Mu ibaruwa ye yo kwegura yandikiye minisitiri w’intebe Rishi Sunak, Jenrick yavuze ko abona uwo mushinga mushya w’iri tegeko ryo gukorana n’u Rwanda “utaduha amahirwe ashoboka yo kubigeraho”.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko izakorana n’Ubwongereza mu kuyoherereza abimukira niba gusa Ubwongereza bugendeye ku mategeko mpuzamahanga, kandi ko ari ingenzi ko ibihugu byombi byubahiriza ayo mategeko.
Victoire Ingabire, umunyapolitike utavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yabwiye BBC ko u Rwanda rufite ubushobozi bucye ku buryo rwatanga igisubizo kirambye ku basaba ubuhungiro bakoherezwa n’Ubwongereza, kandi ko abona ayo masezerano mashya atazabuza abageregeza kwambuka inyanja bajya mu Bwongereza gukomeza kubikora.
Mu gusubiza ku kwegura kwa minisitiri Jenrick, minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko “biciye intege” kandi “bishingiye ku kutumvikana uko ibintu bimeze”.
Yongeyeho ati: “Leta y’u Rwanda yasobanuye neza ko itakwemera ko Ubwongereza bushingira iyi gahunda ku itegeko ryafatwa nko kurenga ku mategeko mpuzamahanga atureba.”
Umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bajya mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko ugamije guca intege abakomeza kwambuka mu twato duto duca mu muhora witwa English Channel.
Gusa uyu mugambi wakomeje gutinzwa n’ibirego by’amategeko kandi kugeza ubu nta mwimukira n’umwe uroherezwa mu Rwanda.
Jenrick, wari ushyigikiye ubutegetsi bwa Sunak, yavuze ko uwo mushinga w’itegeko mushya wari “amahirwe ya nyuma” yo kwemeza ko leta yakora “icyo bisaba cyose” mu guhagarika utwato duto twambuka.
Gutakaza minisitiri wari mu bantu b’ingenzi bamushyigikiye ni ikibazo kuri Sunak, muri iki cyumweru leta ye irimo kugerageza gutsinda ikibazo cy’abimukira.
Yvette Cooper ukora nk’umugenzuzi no gucyebura minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yavuze ko kwegura kwa Jenrick ari ikimenyetso “cy’akajagari mu ishyaka rya Tory no gutembagara kw’ubutegetsi bwa Rishi Sunak, kuba mu gihe yicaye mu nteko ngo atangaze umugambi we mushya ku Rwanda minisitiri we w’abinjira n’abasohoka yeguye kuko abona ko uwo mugambi utazakora.”
Uwo mushinga w’itegeko batumvikanaho uteye ute?
Amakuru yo kwegura kwa Jenrick yatangiye kuvugwa nyuma y’uko leta itangaje uwo mushinga w’itegeko ishaka ko inteko yemeza.
Uwo mushinga ugamije gusubiza ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza, mu kwezi gushize rwanzuye ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Uwo mushinga w’itegeko – ugomba kubanza kwemezwa n’inteko – utegeka inkiko kwirengagiza ibice by’ingenzi by’Itegeko ry’Uburenganzira bwa Muntu mu kugerageza guca iruhande rw’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uriho.
Usaba kandi inkiko kwirengagiza andi mategeko y’Ubwongereza cyangwa amategeko mpuzamahanga – nk’amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi – abangamiye kohereza abimukira mu Rwanda.
Suella Braverman wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi mu Bwongereza n’abamushyigikiye bavuze ko uwo mushinga uhonyora itegeko ryose ry’uburenganzira bwa muntu, amasezerano y’uburayi ku buranganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi, n’andi mategeko mpuzamahanga.
Uwo mushinga w’itegeko wemerera abaminisitiri kwirengagiza icyemezo cyose cyihitirwa cyafatwa n’Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’i Strasbourg cyahagarika by’agateganyo indege igiye mu Rwanda mu gihe ruri kwiga ikibazo cya buri wese mu baba bagiye koherezwa.
Gusa nanone ntutanga imbaraga zo kwirengagiza urwo rukiko rwose n’ibyemezo byarwo.
Uwo mushinga unaha uburenganzira abimukira kurega mu mategeko bahagarika koherezwa mu Rwanda ku mpamvu bwite z’umuntu, mu gihe yabasha kwemeza ko kumwuriza indege byamushyira mu kaga gakomeye.
Uyu mushinga w’itegeko nawo wemera ko ushobora kudahuza n’Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu. Ibisobanuye ko abanyamategeko ba leta y’Ubwongereza babwiye abaminisitiri ko iki gikorwa gishobora gukomeza kuregerwa mu nkiko.
Mu gihe mu Bwongereza hari impaka nyinshi ku kohereza abimukira mu Rwanda, umusesenguzi wa politike mu Rwanda aheruka kubwira BBC ko ho nta mpaka ziri kuri iki kibazo, haba muri rubanda, mu nteko, cyangwa mu mategeko, mu gihe we yibaza inyungu u Rwanda rufite mu kwemera ibyo Abongereza ubwabo batumvikanaho, nk’uko yabivuze.
Inkuru dukesha BBC Gahuza