Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, Mukandayisenga Donatille uzwi kandi ku izina rya Chantal, w’Umunyarwandakazi wari utuye mu karere ka Kabale, yishwe akubiswe icyuma mu mutwe n’umugabo we ukomoka muri Uganda.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Maate, urupfu rwa Mukandayisenga rwabaye nyuma y’amakimbirane akomeye yagiranye n’umugabo we mu rugo.
Maate yagize ati: “Bikekwa ko ahagana saa yine z’amanywa, ukekwa yagiranye amakimbirane n’umugore we w’Umunyarwandakazi, Donatille Mukandayisenga. Yamukubise icyuma mu mutwe.”
Nyuma yo gukubitwa, Mukandayisenga yahise atakaza ubwenge maze yihutirwa ku bitaro bikuru bya Kabale.
Gusa yagezeyo yamaze gushiramo umwuka. Polisi yatangaje ko ukekwa yahise atabwa muri yombi, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.
Iyi nkuru y’agahomamunwa yongeye kuzamura impungenge ku mutekano mu Ntara ya Kigezi, aho ubwicanyi buri gukomeza kwiyongera muri uyu mwaka wa 2025.
Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zikomeje gukorana mu gukurikirana ibyaha bikorerwa ku mpande zombi z’umupaka.
Mu buryo bubabaje, imibare y’ubwicanyi muri Kigezi irarushaho gutera inkeke. Muri Gashyantare 2025, abantu icyenda barishwe; muri Werurwe hiciwe 10, naho muri Mata hagwa 18. Uku kwiyongera gukabije kw’abicwa gushengura imitima y’abaturage n’abayobozi b’inzego zitandukanye.
Musenyeri Godfrey Mbitse, uyobora Diyosezi ya Muhabura ifite icyicaro mu karere ka Kisoro, yagize ati: “Ubushomeri bukabije n’ubukene biri mu bitera ubu bwicanyi. Iyo abantu babuze icyerekezo mu buzima, bashobora kwishora mu bikorwa by’urugomo no gukemura amakimbirane mu buryo bw’igitugu.”
Abaturage bo mu karere ka Kabale n’abandi bo mu Ntara ya Kigezi barasabwa gukemura amakimbirane mu mahoro no gukorana n’inzego z’umutekano mu gutanga amakuru ashobora gukumira ibyaha.
Polisi nayo irizeza ko izakomeza gukaza ingamba zo guhangana n’ubugizi bwa nabi, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage bose, yaba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abaturuka hanze.