Mu ijoro ryakeye, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Minembwe, haraye habaye ibitero bikaze byagabwe ku biraro by’inka, bigahitana Manowa Gatambara, umusaza w’Umunyamulenge w’imyaka 60 y’amavuko.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iki gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’igihugu cy’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR – umutwe w’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru aturuka mu baturage ba Minembwe bavuga ko iki gitero cyagabwe mu masaha y’umugoroba, kandi ko cyasize gihitanye ubuzima bwa Manowa n’ibindi byangijwe birimo n’inka zibarirwa muri 90 zanyazwe n’abagabye igitero.
Ubutumwa bwatanzwe na bamwe mu batuye Nyamiringa Mumashya bugira buti: “Manowa yiciwe mu gitero cyagabwe mu Marango ahitwa i Nyamiringa Mumashya. Hanyazwe n’Inka zikabakaba 90.”
Manowa Gatambara yari umugabo wari umaze kubaka izina n’icyubahiro mu muryango nyarugabo. Yari afite abana bakuru, abahungu n’abakobwa, bamwe bamaze gushaka ndetse bafite n’abana – bivuze ko yari asigaye afite abuzukuru.
Gupfusha umuntu nk’uyu, mu buryo bw’akababaro nk’ubu, ntibyabaye igihombo gusa ku muryango we, ahubwo ni igikomere ku Banyamulenge muri rusange.
Ubutumwa bwaturutse muri ako gace bwagiraga buti: “Twihanganishije umuryango wa Manowa, n’Abanyamulenge bose muri rusange. Mwihangane.”
Manowa yari kumwe n’abandi babiri ubwo icyo gitero cyagabwaga. Abo bandi babashije guhunga berekeza aho umutwe wa Twirwaneho wari wubatse ibirindiro. Barimo gukiza amagara yabo, ariko bakihagera basanze abagabye igitero bamaze guhungira mu ishyamba bitwaje inka banyaze.
Ubutumwa bwavuze uburyo ibintu byagenze buti: “Abandi babiri bari kumwe n’uwishwe barahunze berekeza aho Twirwaneho yari iri. Ariko mu kubatabara basanze umwanzi yahungiye mu ishyamba na za nka yanyaze.”
Ubu bwicanyi ni kimwe mu bikomeje guhitana Abanyamulenge mu buryo bw’ubugome bukabije, bigizwemo uruhare n’ihuriro ry’ingabo za Congo, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi.
Mu myaka ishize, imibare igaragaza ko Abanyamulenge bamaze kwicwa muri ubwo buryo barenga 600, nk’uko byatangajwe n’Umuryango Mahoro Peace Association.
Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bikomeje kubangamira amahoro mu Karere ka Minembwe no mu Majyepfo ya Kivu muri rusange.
Abarokotse bakomeje gusaba umuryango mpuzamahanga kwinjira muri ibi bibazo ukoresheje ubushishozi, kugira ngo uburenganzira ku buzima, umutekano n’ubwigenge bw’Abanyamulenge bubungabungwe.
Urupfu rwa Manowa Gatambara si igikorwa cyabaye mu bwiru, ahubwo ni igice gito cy’urugamba ndengakamere ruri kwibasira abaturage b’inzirakarengane b’Abanyamulenge.
Guhonyora ubuzima bw’abasaza, kwambura abaturage umutungo wabo, no kubatesha umutekano ni igikorwa gihamagarira amahanga, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, n’ibihugu by’inshuti za Congo gukora igikwiye.
Nta gihugu gitekanye kirangwa n’ubwicanyi, n’amatungo atwarwa nk’aho ari ibintu by’ubusa. Ubutabera kuri Manowa, n’abamubanjirije, ni bwo bwatanga icyizere ko ejo hazaza ha Minembwe n’ahandi hose mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba heza, hatarangwamo iterabwoba.