Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Nyanza ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 52, bikekwa ko yamusanze mu rugo ari wenyine kandi arwaye, akamusambanya ku gahato.
Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, ahagana saa sita z’amanywa, mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana.
Amakuru agera ku bitangazamakuru yemeza ko uwo musore yasanze uwo mugore mu nzu ari wenyine arwaye, akamufata ku ngufu. Ngo byabaye ubwo yari amaze kumenya ko uwo mugore nta bandi bari kumwe mu rugo, ahita yinjira mu nzu amukorera ayo mahano.
Uwo mugore nyuma yo gukorerwa ayo mahano yahise atabaza, abaturanyi baratabara, bafata uwo musore, bamushyikiriza inzego z’umutekano. Banagiriye inama uwo mugore yo kujya gutanga ikirego kuri RIB.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bwana Bizimana Egide, yemeje aya makuru, anasobanura ko iperereza ryatangiye ku buryo bwihuse.
Yagize ati: “Nibyo, RIB yahise itangira iperereza. Uwo musore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”
Bizimana yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha n’imyitwarire ibangamira uburenganzira bwa muntu, abibutsa ko “kwitwara nabi bikururira umuntu ingaruka zikomeye haba ku giti cye no ku muryango mugari.”
Iki ni kimwe mu byaha bikomeje gutera impungenge aho bamwe mu bihisha inyuma y’uburwayi cyangwa intege nke z’abagore n’abakobwa bakabasambanya, ibintu inzego z’umutekano zivuga ko bidakwiriye na gato kandi bizahanwa by’intangarugero.
RIB irakangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birinda kurebera cyangwa gukingira ikibaba abarikora, ahubwo bakihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa bakeka icyaha nk’iki.