Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Depite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda witwa Barikana Eugène, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibinyujije kuri X,RIB yagize iti:”RIB yafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.
Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.
RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ariwe wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.