Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeRepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yokejwe igitutu gikomeye ibuzwa kongera kugirana imikoranire...

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yokejwe igitutu gikomeye ibuzwa kongera kugirana imikoranire iyo ariyo yose n’umutwe wa FDLR

Guverinoma y’u Bubirigi binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hadja Lahbib, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ubufatanye n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba urwanya Leta y’u Rwanda. 

Ni ubutumwa yatangiye mu itangazo yashyize hanze, rirebana n’imyigaragambyo Abanye-Congo bamaze iminsi bakorera i Kinshasa. 

Muri iyi myigaragambyo, Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari kwamagana ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, babishinja kutagira icyo bikora ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC. 

U Bubiligi bwibukije ko uyu mutwe wa FDLR umaze igihe mu mikoranire na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafatiwe ibihano n’u muryango w’Abibumbye wawemeje nk’umutwe w’iterabwoba. 

Binazwi ko kandi umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba ari yo abarwanyi b’uriya mutwe baje gukwirakwiza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Minisitiri Lahbib yagize ati “Ubutegetsi bwa RDC bwashyize hanze amatangazo avuga ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu na FDLR. Ni ngombwa ko ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro buhagarara kandi imvugo z’urwango n’izihamagarira urugomo zigahagarara.” 

Mu gihe imirwano hagati y’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC zikomeje kurwana naM23, Minisitiri Lahbib yagaragaje ko intambara atari yo yahagarika aya makimbirane, asaba ko hashakwa ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi. 

Yagize ati “Igisubizo cy’amakimbirane, uko yaba ameze kose, ntabwo gishakirwa mu mbaraga z’igisirikare.“ 

Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko hifashishwa imbaraga za dipolomasi binyuze mu byemezo byafashwe n’akarere kandi abo bireba bagakurikiza ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  

Asoza agira ati: “Ikindi, dukwiye kurandura imizi y’aya makimbirane, ni bwo abaturage bazashobora gutera imbere.” 

Ibihugu bikomeye ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bikomeje gusaba ko imirwano ibera mu burasirazuba bwa RDC ihagarara, impande zihanganye zikaganira ariko ubutegetsi bw’iki gihugu bubitera utwatsi, bukagaragaza ko buzatsinda iyi ntambara bubifashijwemo n’igisirikare kiri kuvugururwa. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights