Saturday, April 26, 2025
Saturday, April 26, 2025
spot_img
HomePolitikeRepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze icyo igiye gukorera u Rwanda nyuma...

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze icyo igiye gukorera u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Patrick Muyaya, yatangaje ko ibyavuye mu biganiro hagati ya Guverinoma ye n’umutwe wa M23 binyuze mu Ihuriro AFC, ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku mahoro, kandi ko na gahunda yo kugirana ibiganiro n’u Rwanda igikomeje ndetse yitezweho umusaruro mwiza. 

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, asobanura ibikubiye mu itangazo ryasohowe nyuma y’ibiganiro byabereye i Qatar hagati ya DRC n’AFC/M23. 

Muyaya yavuze ko iryo tangazo ry’ibyumvikanyweho hagati y’impande zombi rifite igisobanuro gikomeye mu rugamba rwo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda na byo bigiye gukomeza, bifashijwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. 

Yagize ati: “Twateye intambwe ishimishije. Ibiganiro n’u Rwanda ntibizahagarara, cyane cyane ko hari intambwe ya mbere y’agahenge yamaze guterwa. Tuzakomeza ibiganiro binyuze ku bufasha bw’umuhuza.” 

Yakomeje agira ati: “Iri tangazo rihuriweho na AFC/M23 na Leta ya Congo rifatwe nk’inkingi y’amahoro. Twemera ko amahoro asaba kwitanga, kandi twamaze kwiyemeza kugera ku mahoro arambye.” 

Muyaya kandi yibukije ko kuva muri Gashyantare 2025, hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije gukemura burundu ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC. 

Ibi bivuze ku munsi umwe mbere y’itangazo rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryemeza ko izayobora isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC, ahanini azasinywa n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga: Amb. Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba Wagner ku ruhande rwa DRC. 

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’ibiganiro i Qatar, AFC/M23 na Guverinoma ya DRC bemeranyije guhagarika imirwano no gukomeza ibiganiro bigamije gusuzuma imizi y’amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, hagamijwe kubona amahoro arambye mu gihugu no mu karere kose. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe