Intumwa ihoraho ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo mu muryango w’Abibumbye, Zénon Makongo, yahawe urw’amenyo nyuma yuko asabye LONI kutazongera guha u Rwanda ijambo muri uyu muryango.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni amagambo yavuze ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2024, ayavugira mu nama y’akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye, yateraniye i New York muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Zénon Makongo, yasabye ko u Rwanda rwazongera guhabwa ijambo muri L’ONI, nyuma y’uko ruzaba rwamaze kuvana Ingabo zarwo ku butaka bwo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibintu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja u Rwanda, gusa rwo rukabihakana rwivuye inyuma.
Zénon Makongo yagize ati: “Ubu bushotoranyi bw’u Rwanda ni icyaha kiri ku rwego mpuzamahanga, icyaha cya leta no kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu. Iki kibazo cyatumye abagore n’abana miliyoni zirindwi bava mu byabo muri za teritware ya Rutsuru, Masisi na Nyiragongo.”
Yashinje kandi u Rwanda gushyira abasirikare benshi ku mupaka uruhuza na RDC, ndetse avuga no ku iraswa ry’indege za Monusco, avuga ko zarashwe n’igisirikare cya RDF, bityo asaba ko umuryango w’Abibumbye utasubira guha ijambo u Rwanda.
Si ibyo byonyine kuko yakomoje no kubisasu biheruka kuraswa ku kibuga cy’Indege cya Goma avuga ko ari u Rwanda rubiri inyuma.
Zénon Makongo yarangije yizeza L’ONI ko ubutegetsi bw’i gihugu cye bwafashe ingamba zihamye mu rwego rwo kurinda umutekano wa Monusco nyuma y’ibyabaye tariki ya 10 Gashyantare 2024, mu myigaragambyo yabereye i Kinshasa.
Ku rundi ruhande u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye na M23 ko ahubwo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo aribwo bwananiwe gukemura ibibazo igihugu cyabo gifite, bityo bikabyara intambara idashira.
U Rwanda kandi rushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.