Kuri uyu wa 14 Werurwe 2024 nibwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakoze impinduka mu gisirikare cy’igihugu cye.
Ku ikubitiro Perezida Ndayishimiye yahereye kuri Brigade General Elie Ndizigiye, wari usanzwe akuriye ingabo z’u Burundi z’ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, amugira ukuriye diviziyo ya mbere y’abasirikare barwanira ku butaka.
Izi nshingano bwana Brigade General Elie Ndizigiye, wa mamaye ku izina rya Muzinga, azisimbuyemo Brigadier General Dominique Nyamugarika wagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe abahoze ku rugamba muri minisiteri y’Ingabo z’u Burundi, ndetse n’abahoze ku rugamba.
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Brig General Dominique Nyamugarika, yamanuwe ngo kubera ko azira ku nanirwa kurwanya umutwe wa Red Tabara uheruka kugaba ibitero mu bice byo mu Gatumba, mu gihe igiheruka cyagabwe i Buringa, mu Ntara ya Bubanza.
Undi musirikare wahawe imirimo ni Colonel Oscar Nzohabonimana, wagizwe umugenzuzi ushinzwe amabwiriza, amahugurwa, imyitozo ndetse n’ibikorwa mu bugenzuzi bukuru bwa minisiteri y’Ingabo n’abahoze ku rugamba.