Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUrukundoReba inshuti eshanu udakwiye kwibeshya ngo ugishe inama mu rukundo

Reba inshuti eshanu udakwiye kwibeshya ngo ugishe inama mu rukundo

Kugira inshuti ni ngombwa kandi byiza ariko siko zose ugomba kuzizera ku buryo wazibwira ibyawe byose cyangwa ukazigisha inama kuri byose bikureba, cyane cyane ku bijyanye n’urukundo cyangwa urugo rwa we. 

Muri izo nkoramutima zawe rero, menya izo ukwiriye kumva wisangaho kurusha izindi, ukaba wazibwira icyo ushattse cyose nta kwitangira, umenye izo ukwiriye kwitondera kugisha inama nk’izi eshanu zikurikira. 

Utajya abika ibanga 

Uyu ni ukumugendera kure naho ubundi wazasanga ibyawe byabaye akarenze umunwa karushya ihamagara, ugasanga ibyawe bizwi n’abantu bose.  

Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko na we akubwira amabanga y’abandi udakeneye kumva kandi utanayamubajije.  

Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwa ibyabaye kuri runaka na we igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi. 

Utemera ko urukundo rubaho 

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho, wibera ku isi ya wenyine. Bene uwo ashobora kukugira inama itari yo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere. 

Utamarana n’umukunzi kabiri 

Ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi, uwo umusanganye si we umubonana nyuma y’igihe gito, ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kije hagati ya we n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna, ahubwo wahindura ugashaka undi, kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe. 

Umunyeshyari 

Umuntu wibwira ko ari inshuti yawe cyangwa nawe ubwe akiyita inshuti yawe, ariko mu byukuri ugasanga akugirira ishyari, uwo ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera.  

Umuntu nkuwo wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugira ngo afatanye na we mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe.  

Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe. Uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari, amaherezo yanakubera umwanzi. 

Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya 

Wa muntu uhora yumva ko ahora mu kuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya, ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi, akenshi unahorana uburakari iyo hari ushatse kumuvuguruza.  

Inshuti nkiyo nayo niyo kwitondera, inama ze nukuzitondera ukazisesengura kuko zishobora kukuyobya. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights