Real Madrid yamaze kubona umukinnyi igomba gusimbuza Cristiano Ronaldo (Ntabwo ari Eden Hazard)

Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya espagne irakataje m’urugamba rwo guhatanira rutahizamu ukinira ikipe ya Benefica yo mugihugu cya Portugal witwa Jota, aho iyi kipe yambara umweru m’umujyi wa Madrid yiteguye kumutangaho akayabo ka miliyoni 104 z’amapawundi kugirango ibashe kumwegukana.

Ni nyuma y’uko iyi kipe iheruka kunanirwa kwegukana uyu mukinnyi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize, gusa muri uyu mwaka Real Madrid ikaba yiteguye kurekura miliyoni 104 kugirango ibashe kumwegukana mumpeshyi.

Ubusanzwe Real Madrid yamaze kubona Jota nk’umusimbura mwiza wa Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ibihe byose muri iyi kipe y’ibwami bwa Madrid uheruka gutungurana akayisohokamo, akerekeza mu ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize.

Ni amafaranga menshi ikipe ya Real Madrid izaba irekuye kuri uyu mukinnyi ugereranije n’ayo yari iri gutanga mumpeshyi y’umwaka ushize, aho inkuru ducyesha AS itubwira ko Real Madrid yatangaga miliyoni 19 zonyine kuri Jota mumpeshyi y’umwaka ushize gusa Brnefica ikaza kuyatera utwatsi.

Jota w’imyaka 19 gusa y’amavuko, ni umwe mubakinnyi bakiri bato ariko bagaragaza impano idasanzwe muguconga ruhago k’umugabane w’iburayi, nyuma yo kwinjira mu ikipe yambere ya Benefica m’umwaka w’imikino ushize.

Uyu mukinnyi niwe watsinze ibitego byinshi ndetse anagaragara mu ikipe yaranze irushanwa ryahuje amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 19 y’amavuko k’umugabane w’iburayi, irushanwa riheruka kwegukanwa n’ikipe y’igihugu cya Portugal m’umwaka ushize.

Umusaruro uyu mukinnyi akomeje kugira kuva yatangira gukina mu ikipe yambere ya Benefica, ukaba ariwo ukomeje kureshya ikipe ya Real Madrid iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) ubugira gatatu yikurikiranya.

Nimugihe ahazaza ha Gareth Bale hakomeje kuyoberana nyuma y’uko akomeje kunanirwa kugera ikirenge mucya Cristiano Ronaldo ngo ayobore abasore ba Santiago Solari muri uyu mwaka w’imikino, aho uretse no kurangwa n’imvune za hato na hato, urwego rw’imikinire rw’uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Wales narwo rukomeje gusubira inyuma.

Jota yatangiye guconga ruhago nk’umukinnyi wabigize umwuga muri uku kwezi nyuma yo kuzamurwa mu ikipe yambere avuye muri Benefica B, ndetse amasezerano afitanye n’ikipe ya Benefica agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2022.

Ikipe ya Benefica ntabwo yiteguye kurekura uyu mukinnyi kugiciro cyo hasi, aho yifuza nibura miliyoni 104 zose z’amapawundi kugirango uyu mukinnyi abashe kuva kukibuga cyitwa Estadio da Luz, amafaranga Real Madrid yiteguye kurekura nk’uko itangazamakuru ryo k’umugabane w’iburayi rikomeje kubigarukaho.