Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruRDC: Uko byagenze kugirango M23 yivugane umwe mu bayobozi ba FDLR Col...

RDC: Uko byagenze kugirango M23 yivugane umwe mu bayobozi ba FDLR Col Ruhinda

Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR byatangajwe ko yivugwanywe n’umutwe wa M23.

Kuze ubu amakuru corridorreport.com yatohoje neza; avuga ko Col Ruhinda yiciwe mu mirwano yasakiranyije M23 n’Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.

Kuva ku manywa impande zombi zarimo zirwanira mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Bivugwa ko igisasu cyivuganye Col Ruhinda cyamusanze mu buriri bwe aryamye.

Uyu mugabo wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR yishwe, mu gihe kuva muri Nyakanga uyu mwaka yari yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibihano yafatiwe nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR byatangajwe ko yivugwanywe n’umutwe wa M23.

Reka tubibutse gukomeza gukurikira amakuru corridorreport.com ibagezaho buri munsi. Muge muyifungura buri munsi, muyisome buri munsi kandi muyisangize abandi buri munsi. Murakoze!

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights