Hashize igihe gito Héritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports, atandukanye nayo nyuma y’uko yatsinze igitego ariko mu kucyishimira agapfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Bivugwa ko Luvumbu yari yemerewe indonke kugira ngo akore icyo gikorwa. Yaje guhanwa amezi atandatu adakina, bituma Rayon Sports itandukana nawe.
Tshisekedi yavuze ibyakozwe na Luvumbu ari ubutwari. Ubwo yasubiraga i Kinshasa. Yakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo, ku kibuga cy’indege cya N’djili.
Ati: «Nashakaga kumwakira mbere y’uko njya i Addis Abeba ariko ntabwo byakunze, narabikurikiranye ubwo yazaga, Minisitiri wa Siporo ari ku kibuga cy’indege, yarampamagaye, naramuvugishije, ndamushimira, musezeranya ko nzamwakira, nkamuha icyubahiro mu izina ry’igihugu, ibyo arabizi. »
Yunzemo ati: «Nahamagaye Perezida wa AS Vita Club, inshuti yanjye Amadou Diaby, umuvandimwe wanjye, ndamubwira nti Perezida, ntabwo nshaka gutekereza, niba bisaba ko nishyura ndishyura, niba bisaba ko igihugu cyishyura, nta kibazo ariko uwo musore wabaye umusirikare w’agaciro w’igihugu, ukwiriye kumwakira muri AS Vita Club. »
«Ntabwo nzi niba umubare w’abakinnyi bawe wuzuye cyangwa se utuzuye, ariko ugomba kumufasha. Arambwira ati Perezida, [Luvumbu] yahoze muri AS Vita Club kandi namaze gufata umwanzuro, ko nzamufata. Muri make, ibijyanye no kuba yabona akazi, nta kibazo, afite akazi. »