Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi yasubijeho igihano cy’urupfu, nyuma y’imyaka myinshi cyarahagaritswe by’agateganyo.
Ubundi iki gihano cyabaga mu mategeko ahana ibyaha muri RDC, gusa abagihabwaga nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye bafuungwaga burundu aho kwicwa.
CorridorReports ifite amakuru yemeza ko igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 21 kidashyirwa mu bikorwa muri Congo, cyasubijweho ahanini mu rwego rwo kwivuna abasirikare bazajya bahamywa icyaha cyo kugambanira igihugu ndetse n’abazajya bahamywa “ubujura bwo mu mijyi buganisha ku mfu z’abantu”.
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe ni bwo Minisitiri w’Ubutabera muri Congo, Rose Mutombo, yasinye inyandiko ikuraho isubika ry’agateganyo ry’igihano cy’urupfu ryari ryarashyizweho muri 2003.
Iyi nyandiko ivuga ko “ibikorwa by’ubuhemu ndetse n’ibyo kuneka byatumye abaturage na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishyura ikiguzi kinini bitewe n’ingano y’ibyangiritse”, yungamo ko “gusubizaho igihano cy’urupfu bigamije kuvana abahemu mu ngabo z’igihugu cyacu […] no guhagarika ibikorwa by’iterabwoba n’amabandi yo mu mijyi biganisha ku mpfu z’abantu.”
Kwa Tshisekedi igihano cy’urupfu cyasubijweho, mu gihe ingabo za Leta zimaze imyaka irenga ibiri zihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23.
Uyu mutwe uracyakomeza kugenda wigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse FARDC yananiwe kuwusubiza inyuma ngo iwambure utu duce turimo utwo umaze imyaka ibarirwa muri ibiri ugenzura.
Ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa bikekwa ko haba hari abasirikare benshi barimo na ba Ofisiye ba FARDC, abadepite ndetse n’abasenateri bakekwaho gukorana uriya mutwe, ndetse bamwe muri bo batawe muri yombi bashinjwa “gukorana n’umwanzi”.
AFP yatangaje ko yahawe na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano amakuru y’uko leta ya RDC yamaze gutegura gahunda yo kwicira ku karubanda ’’abasirikare bashinjwa gukorana n’umwanzi, by’umwihariko inyeshyamba za M23 n’u Rwanda”.
Ingabo za FARDC zitangaje impamvu zifitiye ubwoba bwinshi M23 muri Rutshuru