Igisasu kiremereye cyaguye mu birindiro by’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyica abasirikare benshi, abandi barakomereka nkuko byatangajwe na SANDF
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
SANDF ntabwo yatangaje abarashe kiriya gisasu ahubwo yasobanuye ko iby’iki gisasu birimo urujijo, bityo ko harakorwa iperereza kugira ngo aho cyaturutse n’uko cyarashwe bimenyekane.
Mu itangazo Corridorreport.com ifitiye kopi ryashyizwe hanze n’igisirikare cya Afurika y’epfo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024, SANDF yasobanuye ko iki gisasu cyaguye kuri ibi birindiro kuri uyu wa 14 Gashyantare.
Yagize iti “Saa saba n’iminota 30, igisasu cya Mortier cyaguye mu imbere mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo. Abasirikare 2 ba SANDF bapfuye, abandi 3 barakomereka. Abakomeretse bajyanwe mu bitaro i Goma kugira ngo bavurwe.”
Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyasoje itangazo ryacyo cyihanganisha imiryango y’abasirikare baburiye ubuzima muri kiriya gitero.
Kuva tariki ya 15 Ukuboza 2023, ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bwo kwifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo na M23.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo biherutse gutangaza ko kugeza mu Ukuboza 2024, iki gihugu kizohereza muri RDC abasirikare 2900.
Tariki ya 2 Gashyantare, abandi basirikare babiri ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, barashweho, bakomerekera muri kajugujugu yavanaga inkomere ku rugamba.