Abasivili bakomeje gutesekera mu Burasirazuba bwa Congo, bagarutsweho n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM rivuga ko rikeneye byihutirwa nibura miliyoni 543 z’amadolari yo kugoboka aba baturage.
PAM yavuze ko ari ibikorwa by’ubutabazi bizatangira kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga uyu mwaka.
Iyi nkunga iri gusabwa nyuma y’uko muri Kivu y’Amajyaruguru intambara ikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya M23 n’Ihuriro rya FARDC, aho abaturage bakomeje gupfa abandi bagahunga.
Kubera iyo mpamvu rero uyu muryango urahatirwa kuvugurura gahunda zawo zo gufasha abagireaho ingaruka n’umutekano mucye bityo ukaba ukeneye miliyoni 543 z’amadolari kugira ngo ukore ibikorwa byawo mu mezi 6 ari imbere.
Kugeza ubu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu bagera kuri miliyoni 23.4 bari mu bihe ry’ibura ry’ibiribwa aho harimo miliyoni 5.4 mu ntara za ‘Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.