Hashize iminsi abaturage batuye umugi wa Goma, ufatwa cyane nk’Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, bagaragaza ko bafite ubwoba bwinshi bitewe n’imirwano ya M23 ndetse n’Ingabo za Leta FARDC.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi byatumye hashyirwaho amabwiriza abuza abaturage kujya gusengera mu misozi, aya mabwiriza yashyizweho na Meya w’Umugi wa Goma tariki ya14 Gashyantare 2024.
Itangazo rimenyesha abayobozi bose ba matorero atandukanye aherereye i Goma, afite abayoboke bamenyereye kujya gusengera mu misozi ko ibyo bibaye bihagaritswe.
Uyu muyobozi w’Umugi wa Goma yavuze ko Kubera ikibazo cy’Umutekano muke nta muntu wemerewe kurenga kuri aya mabwiriza abuza umuntu kujya gusengera ku musozi, kugeza ubu ubwo ubuyobozi buzongera gusubukura.
Bwana Meya Commisaire Superieur principal Kapend Kamand Faustin ari nawe washyize umukono kuri iri tangazo; akomeza yihanangiriza abaturage kutarenga kuri aya mabwiriza, kuko ngo uzayarengaho azatabwa muri yombi maze agahanirwa kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’Umugi.
Ubwo umunyamakuru wa CorridorReports yakozaga ibaba muri Wino yandika iyi nkuru, yaje guhabwa amakuru ko ibi byose byatewe n’uko M23 imaze igihe yigaruriye Centre ya Sake kandi biragaragara ko iri no gusatira gufata uyu mugi wa Goma.
Tukwibutse ko kugeza ubu Umugi wa Goma wamaze gutandukanywa na teritware ziwugize, nka teritware ya Masisi, Rutsuru na Lubero, ndetse na Minova yahuzaga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo isa niyamaze kugeramo ingabo za Générale Sultan Makenga.