Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeRDC: Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byiyemeje kurwanya M23 bahuriye i Goma

RDC: Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byiyemeje kurwanya M23 bahuriye i Goma

Kuri ubu amakuru avugwa mu burasirazuba wa Congo ni uko abagaba bakuru b’ibihugu bitatu bya SADC, n’uwa Congo Kinshasa n’uw’u Burundi bahuriye i Goma muri gahunda yo kunoza ibijyanye no kuyobora ibikorwa by’urugamba.

Amakuru agera kuri CorridorReports abvuga ko uyu muhuro ugizwe n’ umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, uw’ingabo za Malawi, Maj. Gen. Kashisha, Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya na Gen. Prime Niyongabo w’u Burundi ndetse na Gen. Christian Tshiwewe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, FARDC bahuriye i Goma mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo z’ibi bihugu kongeramo iz’umuryango w’abibumbye, MONUSCO zihanganye n’inyeshyamba za M23.

Abakuru b’ibihugu byohereje ingabo mu gihugu cya Congo, baherutse guhurira muri Namibia baganira ku bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za M23.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane ibimodoka by’intambara bitamenwa, bulende z’igisirikare cya Tanzania zateweho bombe ziri mu gace ka Sake, mu Burasirazuba bwa Congo, hakaba hari abo izo bombe zakomerekeje.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights