Abasirikare babiri bo mungabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwaga icyaha cyo gutera inkuga umutwe wa M23; aba kimwe n’abandi 19 bamwe muribo bakatiwe igihano cyo gufungwa kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi(10) abandi bagizwe abere.
Ibi byatangajwe tariki ya 11 Mutarama 2024, ko abantu makumyabiri n’umwe (21), barimo n’Abasirikare ba biri bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashinjwa icyaha cyo gutera inkunga umutwe wa M23, bamwe muribo bakatiwe igihano cyo gufungwa kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi(10) abandi bagizwe abere.
Nk’uko bya vuzwe ibi bya vuye mu myanzuro urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Gombe, ku murwa mukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa.
Ay’amakuru akomeza avuga ko icyenda (9), muri bariya makumyabiri n’umwe 21, bashinjwa icyaha cyo gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nibo bagizwe abere naho bariya basirikare bo bahamwa n’icyaha maze bahanishwa igihano cyo gufungwa Imyaka 10, abatari abasirikare bahabwa igihano cyo gufungwa Imyaka 5.