Sunday, December 29, 2024
Sunday, December 29, 2024
spot_img
HomeAndi makuruRD-Congo mu Amafoto: Polisi yiraye mubigaragambyaga irabatatanya »Reba uburakari abaturage bafite.

RD-Congo mu Amafoto: Polisi yiraye mubigaragambyaga irabatatanya »Reba uburakari abaturage bafite.

Martin Fayulu yatangaje ko hari abantu benshi bakomeretse igihe abapolisi batatanyaga abamushyigikiye imbere y’ibiro bikuru by’ishyaka rye ku murwa mukuru Kinshasa.

Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahamagaye abantu ngo bajye mu myigaragambyo, inyuma yo kwanga amatora yabaye mu cyumweru gishize, bakavuga ko yabayemo amariganya kubera ukuntu yagiye atinda mu bice bimwe bimwe, n’akajagari gafatiye kw’itunganywa ryayo.

Misitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yari yavuze ko minisiteri ye yabujije iyo myigaragambyo bitewe n’uko ngo yari iganije kwonona ibikorwa by’amatora.

Abigaragambyaga batatanijwe ubwo bageragezaga kujya aho bagombaga guhurira, mbere yo gutangira urugendo rwabo mu mahoro.

Bbc dukesha iyi nkuru yavuze ko igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo kirukane abari bashyizeho bariyeri kandi bagatwika amapine.Mu guhangana, abapolisi n’abigaragambyaga bateranye amabuye ku cyicaro gikuru cya Martin Fayulu, umwe mu bakandida ku mwanya wa perezida, wari wahamagaje imyigaragambyo y’uyu munsi.

Blaise Kilimbambalimba, umukuru wa Polisi i Kinshasa, yatangarije itangazamakuru ko byibuze abapolisi babiri bakomeretse.Yongeyeho ko bamwe mu bigaragambyaga na bo bakomeretse, muri bo hakaba ngo harimo abana bato, ngo batagomba kwigaragambya.

Kugeza ubu, umubare nyawo w’abakomeretse nturamenyekana ku mpande zombi.Mu yindi mijyi yo muri Congo, hari hateguwe ingabo n’abapolisi kugira ngo nihaba imyigaragambyo yamagana amatora bayihoshe. Abakandida ku mwanya wa perezida batari munsi y’icumi banze kwemera amajwi amaze kubarurwa yerekana ko umukuru w’igihugu ucyuye igihe Felix Tshisekedi aza imbere.

Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Denis Mwekege, n’abandi bakandida ku mwanya wa perezida ubu barasaba ko amatora yo kuwa gatatu ushize asubirwamo. Barashinja akanama gashinzwe amatora uburiganya muri gahunda yo kubera perezida ucyuye igihe. Ibyo birego ariko ako kanama karabihakana.

Ntabwo Igipolisi cya Congo cyigeze giha umwanya abaje mu myigaragambyo
Uburakari bwari bwose mubaturage
Martin Fayulu avuga ko hari abakomereye kuri ibi biro bye
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights